Umukino ubanza w'igikombe cy'amahoro wa 1/2 wahuje Espoir na Rayon Sport mu karere ka Rusizi ku cyumweru tariki ya 25 kamena 2017, warangiye ikipe y'i Rusizi itsinze iy'i Kigali ibitego 2 - 0. Kuri uyu wa mbere, mu majyepfo, Amagaju Fc arakira APR Fc.

 

By Habumugisha Theoneste | Views : 2478 | Kuya 06-26-2017 07:04



Ikipe y'ikigali yambara ubururu n'umweru kuri iki cyumweru yatunguwe ubwo yatsindwaga na Espoir Fc y'i Rusizi ibitego 2 kuri 0.

Espoir yatangiye isatira rayon sport itaribona mu mukino.

Ku munota wa 13 nibwo Hakundukize Adolphe wa Espoir Fc yafunguye amazamu nyuma yo kwisanga asigaranye n’izamu ku burangare bw’abinyuma ba Rayon Sport.

Ku munota wa 40 Espoir yabonye igitego cya 2 biturutse kuri Corner yabonye, Nyandwi aterekera umupira Moninga Walasambo ahita ashyira mu izamu adahagaritse. 

Igice cya mbere cy'umukino cyarangiye ari ibitego 2 bya Espoir ku 0 bwa Rayon Sport, aba ari nako umukino waje kurangira.

Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuwa Gatatu tariki ya 28 kamena 2017 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuva isa 15h30.

Undi mukino w'igikombe cy'amahoro ubanza wa 1/2, kuri uyu wa mbere tariki ya 26, i Nyagisenyi Amagaju Fc arakira APR Fc kuva isa 15h30.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd