Kuri uyu wa kabiri tariki 14/07/2015, ibiciro bya peteroli itayunguruye ku masoko byaguye nyuma y’uko hasinywe amasezerano hagati y’ibihugu by’ibihangange na Iran.


 

By UKULI Dido | Views : 11004 | Kuya 07-14-2015 12:20



Nyuma y’ibihe by’igihirahiro , ku mezi 20 y’imishyikirano, Iran ikaba yumvikanye n’ibihugu by’ibihangange birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Ubushinwa, Ubufaransa, Ubudage n’Uburusiya.

Icyumvikanyweho ni uko Iran yagira aho igarukira muri gahunda  yayo yo gukora intwaro za kirimbuzi (Programme nucléaire) hanyuma nayo ikavanirwaho ibihano yari yarashyiriweho , cyane cyane mu birebana n’ibikomoka kuri peteroli yari yarakomanyirijweho mu rwego mpuzamahanga.



Abasesenguzi  mu by’ubukungu mu birebana n’ibyifashishwa byibanze mu nganda (Matières premières) barasaba abantu kubyitondera kuko uko kudohorerwa kwa Iran kuzatangirana n’igihembwe cya mbere cya 2016. Ikindi ni uko mu gihe Iran itubahirije ibyo isabwa, ibihano bizakazwa mu gihe cy’iminsi 65 kugirango yisubireho yubahirize ibyo yemeye.

Gusa ntabwo isesekara rya peteroli ya Iran ku masoko mpuzamahanga si  iryaka kanya, kuko bizasaba kubanza kuvugurura no gutunganya imiyoboro ya peteroli yari imaze igihe cy’imyaka 3 idakora. Bikaba biteganywa  ko ubucuruzi bwa peteroli itayunguruye ya Iran bwaziyongeraho utugunguru 500.000 ku munsi kugeza mu mwaka wa 2016 hagati, hakaba hakwiyongeraho utugunguru 500.000 mu mpera za 2016.



Nk’uko bitangazwa na Yahoo.fr  mu gihe  OPEP (Ishyirahamwe ry’Ibihugu Bicukura Peteroli) nta bindi byemezo ifashe mu kugabanya iyo nyongera ya petroli ku masoko, birateganywa ko iyo nyongera yazamara igihe kigera mu myaka 2 iri imbere.

 Muri  Kamena,2015  igihugu cya Saudi Arabia cyakuye ku masoko ikigereranyo cy’utugunguru Miliyoni icumi ku munsi.


Abasesenguzi ba ADS Securities bo muri Abu Dhabi, igihugu nacyo gikungahaye cyo mu bihugu by’abarabu, baremeza ko nta kigaragaza ko Iran izashobora kwongera peteroli itayunguruye kugera kuri Miliyoni y’utugunguru ku munsi, bityo bakaba bumva ibiciro bitazahindagurika ku buryo bukanganye muri ibi bihe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd