Mu rwego rwo gutegura umunsi Mpuzamahanga w’Abantu bafite ubumuga uzizihizwa ku ya 3 Ukuboza 2016, kuwa Gatandatu tariki 26 Ugushyingo 2016, mu Rwanda hatangijwe ku mugaragaro Icyumweru cyahariwe abantu bafite ubumuga aho cyabimburiwe n’umuganda wakozwe ahari kubakwa inyubako y’Umuryango wita ku bana bafite ubumuga bwo mu mutwe’’Izere Mubyeyi’’

 

By Ubwanditsi | Views : 6720 | Kuya 11-28-2016 14:20



Uyu muganda wateguwe n’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga(NCPD), Umuryango w’Abanyamakuru bakora ubuvugizi ku bantu bafite ubumuga n’abanyantege nke(Rojaped-Solidarity) n’indi miryango itandukanye yita ku bafite ubumuga, ukaba warabereye mu Murenge wa Kanombe aho witabiriwe n’abayobozi batandukaye barimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr Alvera Mukabaramba.

Abitabiriye uyu muganda batunganyije ahazashyirwa ubusitani muri iki kigo, batera ibiti birimo n’iby’imbuto ziribwa ndetse bahabwa ubutumwa, aho abayobozi bose bagiye bafata umwanya w’ijambo bagiye bashimangira ko abafite ubumuga bafite uburenganzira nk’ubw’abandi, basaba buri wese kubigiramo uruhare.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Lomalis Niyomugabo yashimiye Leta y’u Rwanda ku ruhare rwayo mu guteza imbere gahunda z’abafite ubumuga ndetse asaba buri muntu wese kugira uruhare mu gukemura ibibazo bicyugarije abafite ubumuga harimo no guhezwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dr.Alvera Mukabaramba wifatanyije n’abaturage gukora uyu muganda yibukije  abanyarwanda ko abantu bafite ubumuga ari abantu nk’abandi ndetse ko buri wese agomba kubigira ibye.

Umunsi Mpuzamahanga w’abafite ubumuga wizihizwa ku Isi yose buri tariki ya 03 Ukuboza. Uyu munsi wemejwe n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka w’i 1992, utangirira kwizihizwa mu Rwanda kuva mu 1997. Impamvu yo kuwizihiza ni mu rwego rwo kumvikanisha ibibazo abantu bafite ubumuga bahura nabyo no gushaka uko byakemuka.

Uyu mwaka, mu Rwanda ku rwego rw’igihugu , uyu munsi uzizihirizwa mu Karere ka Rwamagana kuwa Gatandatu Tariki  03 Ukuboza, aho ufite insanganyamatsiko igira iti’’ “Achieving 17 goals for the future we want”, “ Kugera ku ntego 17 z’iterambere rirambye, duteza imbere umurimo kuri bose”.

     Umunyambanga wa Leta muri Minaloc, Dr.Alvera Mukabaramba yateye igiti


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd