Umuririmbyi w'injyana ya Lumba,Papa Wemba, uherutse kwitaba Imana, abaganga bamaze kwemeza ko yazize umutima.

 

By Muhire Norbert | Views : 23226 | Kuya 04-25-2016 13:13



Nyuma y'amasaha 24 umuhanzi Papa Wemba yitabye Imana,ikipe y'abaganga yemeje ko yazize kuba umutima warahagaze.

Uyu  muhanzi ukomoka muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo ubwo yari ku rubyiniro mu mujyi wa Abidjan muri Cote d'Ivoire,kuri icyi cyumweru ahagana isa 05h00 za mu gitondo nyuma y'iminota 20 yahise amererwa nabi ajya kugera hasi yamaze gushiramo umwuka.

Amakuru umurashi ukesha Jeune Afrique arahamya ko yageze aho kwitura hasi umutima wamaze guhagarara.

Uyu muhanzi akaba yari yagize umunaniro kugeza ubwo ikipe ye y'abatekinisiye imusabye ko agabanya indirimbo yagombaga kuririmba ariko we abasaba ahubwo kuzongera.

Umuririmbyi w'injyana ya Lumba ukomoka mu gihugu cya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo yitabye Imana mu gihugu cya Cote d'Ivoire mu ijoro ryo kuwa gatandatu tariki ya 23 rishyira ku cyumweru tariki ya 24 mata ubwo yari mu gitaramo.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd