Ku itariki 5 Nzeri 2015, Sebakwiye Papias na Kansanga Odette  bafatanywe amafaranga  y'amahimbano angana n'ibihumbi 136  by'amafaranga y'u Rwanda.


 

By Ubwanditsi | Views : 9303 | Kuya 09-08-2015 06:18



Sebakwiye, uri mu kigero cy'imyaka 28,yafatanywe ibihumbi 96 by’amafaranga y’u Rwanda, akaba yarafatiwe mu kagari ka Nyagatare, mu murenge wa Nyagatare, akarere ka Nyagatare, biturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu batanga serivisi za sosiyete y’itumanaho  ya Tigo Kashi.  Sebakwiye akaba yari amaze kumuha ayo mafaranga y'amahimbano ngo ayamushyirire kuri Konti ye.

Kansanga, ufite imyaka 35, we yafatiwe mu kagari ka Bwiza, mu murenge wa Mukarange, mu karere ka Kayonza, uyu we akaba yarafatanywe ibihumbi 40 by’amafaranga y’u Rwanda y’amahimbano.Yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n'abacuruzi bo mu isoko rya Mukarange, riherereye muri aka gace yari amaze kuguraho ibicuruzwa bitandukanye, akoresheje ayo mafaranga y'amiganano.

Sebakwiye afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y'u Rwanda ya Nyagatare naho Kansanga afungiwe ku ya Mukarange ndetse n'ayo mafaranga y'amiganano yafashwe akaba ariho abitse mu gihe iperereza rikomeje.

Avuga ku ngaruka mbi z'amafaranga y'amahimbano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu  ntara y'Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yagize ati :"Amafaranga y’amahimbano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage harimo abayakora n'abayakwirakwiza. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora."

IP Kayigi yashimiye abaturage bihutiye gutanga amakuru bakibona ko aba bombi babahaye amafaranga y'amahimbano, aha akaba yaragize ati:''Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba."

Ku batarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, IP Kayigi yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y'uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amahimbano.

Yongeyeho agira ati:"Ufatiwe muri bene iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we , n’igihugu muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n'amategeko."

Nibahamwa n’icyaha, aba bombi bazahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd