Abantu mirongo ine na babiri bafatanywe ibiyobyabwenge birimo kanyanga n’urumogi bo mu ntara y’iburasirazuba mu kwezi gushize, barakangurira abanywa ibiyobyabwenge ndetse n’ababicuruza kubireka, kuko bigira ingaruka mbi ku buzima bwabo ndetse bikabakururira  n’ubukene mu gihe babifatiwemo.

 

By Habineza Gabby | Views : 10647 | Kuya 12-09-2015 05:14



Ibi ni ibyavuzwe na bamwe muri bo kuri uyu wa kabiri tariki ya 8 Ukuboza 2015 kuri sitasiyo ya Polisi ya Mukarange mu karere ka Kayonza, ubwo Polisi y’u Rwanda yerekaga itangazamakuru abagiye bafatirwa mu turere twa Nyagatare,Gatsibo,Rwamagana,Kayonza,Ngoma na Kirehe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa yavuze ko aba bafashwe kubera ibiyobyabwenge bari mu byiciro bitandukanye: harimo abatetsi ba kanyanga,abanywi b’urumogi na kanyanga,harimo kandi abacuruzi babyo,abambutsa n’abatunda urumogi na kanyanga babivana mu bihugu duturanye ndetse hakabamo n’abajya kugurisha ibyo biyobyabwenge hirya no hino no mu mujyi wa Kigali.

 ACP Celestin Twahirwa yakomeje avuga ko mu kwezi gushize muri iyi ntara y’i Burasirazuba hafashwe ibiro 705 by’urumogi,amajerekani 664 ya kanyanga na chief waragi nyinshi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abanywi b’ibiyobyabwenge kubireka kuko nta nyungu iba mu kubinywa uretse kubangiriza ubuzima, gufungwa iyo bafashwe ndetse n’imiryango yabo bikayigiraho ingaruka mbi. ACP Twahirwa yasoje asaba ubufatanye bw’abaturage mu kubirwanya cyane cyane batanga amakuru kugira ngo ibi biyobyabwenge byugarije cyane cyane urubyiruko bicike burundu.

Umwe mu bari baragizwe imbata n’ibiyobyabwenge waje kubireka, yitwa Nsengimana Damien wo mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe mu buhamya bwe, yagize ati:”Nakoresheje ibiyobyabwenge igihe kirekire.Navanaga urumogi mu gihugu cy’abaturanyi ariko nta nyungu nakuyemo uretse kuba narafunzwe umwaka umwe.Ibi rero byarandindije cyane,ariko aho mfunguriwe nagiye inama n’umugore wanjye ku buryo nihannye nkabireka burundu. Ubu niteje imbere, ndi umuhinzi-mworozi,ku kwezi sinabura amafaranga ibihumbi 100.” Yakanguriye abanywa ibiyobyabwenge kubireka ahubwo bagafata ingamba nziza nk’izo yihaye zo kiteza imbere binyuze mu nzira zemewe n’amategeko.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd