Gukandamizwa cyane,Gukeneshwa cyane n’imyumvire ipfuye nibyo bikomeje gutuma iterabwoba n’imitwe y’ibyihebe ivuka umusubirizo.

 

By Ubwanditsi | Views : 9744 | Kuya 03-28-2016 08:47



Ibihugu byinshi by’ibihangange ku isi bikomeje kugenda bishakisha uburyo byashyira imbaraga hamwe ngo birwanye imitwe y’ibyihebe igamije iterabwoba, nyamara ntibishakisha impamvu nyamukuru ituma iyi mitwe ikomeje kuvuka umusubirizo.

Gukandamiza abantu cyane :

Ibihugu by’ibihanganye ku si biyobora ibidakomeye uko byishakiye mu gihe nabyo biba bifite ubusugire bw’ibihugu byabo.

Benshi mu bayobozi b’ibihugu ku isi bashyiraho amategeko bishakiye ajyanye n’amarangamutima yabo mu gihe baba bafite inteko zishinga amategeko zibishinzwe ahubwo ugasanga zirakorera mu kwaha kwa za Leta.

Uko gukorera mu kwaha kwa Leta kw’inteko zishinga amategeko bituma abayobozi bafata ibyemezo bashatse ahanini bikandamiza abo bayobora.

Ingero ni nyinshi,kwiharira ubutegetsi,kuvangura abaturage n’ibindi.

Gukenesha abantu cyane :

Nta gihugu ku isi kidafite ubukungu bugihagije n’abacyo,nyamara usanga ibihugu by’ibihangange bizigama ubukungu bwabyo ahubwo bigasahura ubw’ibindi bihugu byitwako bikiri inyuma.

Benshi mu bayobozi b’ibihugu ku isi baharanira inyungu zabo bwite ugasanga abaturage barakennye nyamara badasiba kugaragaza ibikorwa bakora bitwara akayabo k’amafaranga mu mirimo yabo bwite,twavuga kandi na za politiki ahanini ziba zigamije gukenesha abaturage.

Imyumvire ipfuye :

Iyobokamana n’ubumenyi abantu bahaha mu ishuri biri ku isonga mu guhindura imyumvire y’abantu.

Abigishijwe nabi bashyira mu bikorwa nabi,kandi n’abigishijwe neza bashyira mu bikorwa neza.

Hari abibwira ko kwica uwo mudahuje idini,ubwoko,ururimi,uruhu,akarere,n’ibindi bivangura abantu nta kibazo kirimo,nyamara baribeshya kuko umuntu aho ava akagera afite uburenganzira nk’ubw’undi.

Nta muntu ugomba kumva ko afite uburenganzira burenze ubwo undi cyangwa se ariwe unagomba kumugenera uko abaho.

Biroroshye cyane ko uwakandamijwe cyane,agakeneshwa cyane,iyo hiyongereyeho imyumvire ipfuye kuba ikihebe agakora ibikorwa by’iterabwoba nta gitangaza cyaba kirimo.

Kuva mu mwaka w’1987 hatangiye kugenda havuka imitwe y’ibyihebe igamije iterabwoba,nk’umutwe wa Al-Qaïda w’abasiramu washinzwe mu mwaka w’i 1987,Boko Haram yashinzwe mu mwaka wa 2002, Al-Shabbaab yashinzwe mu mwaka wa 2006, État islamique(Leta ya kisiramu)yagiyeho nayo mu mwaka wa 2006,hirya no hino ku isi iyi mitwe y’ibyihebe igamije iterabwoba ikomeje kugenda yiyongera bitewe ahanini no kwiyongera kw’akarengane,inzara n’imyumvire mibi.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd