Mu gihe mu Rwanda hagiye gutangira ibihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ,ku wa Gatandatu tariki ya 2 Mata,2016  Kampani ya TRT Rwanda /I-UBU Ltd yahuguye bamwe mu banyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye mu rwego rwo kubongerera ubumenyi bwo kwifasha ndetse bagafasha n’abahuye n’ihungabana nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi Mukuru w’iyi Kampani, Ndagijimana Jean Pierre.

 

By Habineza Gabriel | Views : 27531 | Kuya 04-04-2016 06:19



Aganira n’Itangazamakuru ,Jean Pierre Ndagijimana yavuze ko TRT Rwanda/I-UBU Ltd igamije gufasha abantu kugera ku rwego rwiza rw’ubuzima bw’intekerezo, imyitwarire n’umubiri binyuze mu kwigisha, gutoza no gutanga amahugurwa bigamije gufasha umuntu Kwihangamo umutuzo. Yavuze ko Kwiga Kwiremamo umutuzo no kwihangamo amahoro m’ubuzima bwa buri munsi ari ingirakamaro mu kubungabunga ubuzima bw’uruhurirane rw’ intekerezo n’umubiri.

Yatanze urugero aho yagize ati’’Iyo duhuye n’ikintu gisumbiriza ubuzima muri rusange, ubwoba buba imbarutso ituma umubiri uvubura imisemburo y’impagarara (Stress Hormones), iyi akaba ari imisemburo ifasha umubiri kwirwanaho. Ibyo bituma muri ako kanya intekerezo n’umubiri byacu bihindura imikorere yabyo. Ariko iyo impagarara zibaye urudaca ku muntu, akabana nazo amezi cyangwa imyaka biturutse kubyo anyuramo bitoroshye m’ubuzima bwa buri munsi, cyangwa biturutse kumpagarara zamubayeho akarande zikomoka kubyamubayeho cyangwa yabonye, ukwisukiranya kw’ iyo misemburo y’impagarara bishobora gutera ingaruka zikomeye kubuzima bw’umuntu’’

Umuyobozi Mukuru wa TRT Rwanda/I- UBU Ltd, Ndagijimana Jean Pierre aganira n’Itangazamakuru

Yavuzeko impagarara (Stress) zisanzwe m’ubuzima bw’umuntu, ariko ko iyo zibaye akarande, zishobora kugira ingaruka kubuzima, harimo kurwara umutwe udakira, amavunane, umuvuduko ukabije w’amaraso, kwibagirwa cyane, kumererwa nabi mu gifu, gusepfura, guhora wumva udatuje, kubabara umugongo, n’ibindi.

Akomeza avuga ko icyo TRT Rwanda/I-UBU Ltd yibandaho ari ugutanga inyigisho zifasha abantu kumenya uko intekerezo n’umubiri byabo bikora bityo bikaba bishobora gufasha abantu kugira ubuzima bwiza kuko baba barahawe ubumenyi bw’ibanze bw’uburyo bashobora kwita k’ubuzima bwabo. Yavuze ko mubikorwa bakora bakoresha uburyo butandukanye bufasha umuntu kugira ubumenyi bushobora kumufasha guhangana n’impagarara zituruka kubuzima bwa burimunsi ndetse n’impagarara ziba zarabaye akarande k’umuntu bitewe n’ibihe bikomeye umuntu yaciyemo.

Jean Pierre Ndagijimana, yakomeje agira ati "Iyo umuntu ahuye n’igihungabanya ubuzima bwe, ntibirangirira aho, kuko nyuma yaho ibyumviro bye (amaso, amatwi, amazuru, ururimi, uruhu) bishobora kubona ibintu bimwibutsa ibyamubyeho cyangwa yabonye bikamubera imbarutso ituma intekerezo n’umubiri bye bisubizwa muri byabihe agihura n’ icyahungabanije ubuzima bwe. Ubundi ibyumviro nibyo biha ubwonko amakuru y’uko tumerewe muri uyu mwanya. Iyo rero hagize imbarutso ikangura ibihe bikomeye umuntu yahuye nabyo, ibyumviro biha amakuru intekerezo n’umubiri nkayo byatanze n’ubundi igihe umuntu yahuraga n’ibyo bihe bikomeye bityo muri uwo mwanya umuntu akitwara nkaho yongeye gusubira muri byabihe byamuhungabanije’’.

Bamwe mu banyeshuri bitabirye aya mahugurwa

Avuga ko murwego rwo kwirinda guhungabana biturutse kubyo umuntu abonye cyangwa yumvise bimwibutsa ibyamubayeho cyangwa yumvise, TRT Rwanda/I-UBU LTD batoza abantu kubaho "UBU". UBU Training ngo ni uburyo butoza ibyumviro by’umubiri gutanga amakuru kugice cy’intekerezo n’umubiri yuko muri uyu mwanya, umuntu atekanye, ibyumviro (amaso, amatwi, amazuru, ururimi, uruhu) bikabasha gutahura ko ibyo bibonye cyangwa byumvise ari ibyashize atari ibiri kuba muri uwo mwanya. Bityo bikaba bishobora gufasha umuntu kudahungabanywa n’ibyo ibyumviro bye byakiriye.

Bamwe mu banyeshuri bahuguwe bakaba bashimangiye ko aya mahugurwa ari ingirakamaro nk'uko bivugwa  na Iraguha Nicole yemeza ko agiye kurushaho kunoza imyigire ye  ndetse no gufasha  uhuye n'ihungabana kuko ngo hari igihe usanga umuntu ari kwiga ariko  intekerezo ze zibereye mu bindi bintu   bityo ugasanga ibyo bakora rimwe na rimwe nta musaruro  bitanga.

Ati''Hari igihe  umuntu asanga yaribuze akibaza impamvu atajya agera ku byo yiyemeje  kugeraho ari uko nta gihe aha ibyo arimo , niba arimo kwiga ugasanga ari gutekereza ku muryango we  ,niba ari kumwe n'umuryango we ugasanga nabwo aribaza uburyo yatsinzwe ugasanga nta munsi aba mu gihe arimo''

Nicole akaba yemeza ko aya mahugurwa agiye kumufasha kubaho ''UBU''

Akaba ari ku nshuro ya  gatatu  TRT Rwanda/I-UBU Ltd ihugura abanyeshuri ba Kaminuza y’u Rwanda ku bijyanye no gufasha abahuye n’ihungabana kuko n’umwaka ushize wa 2015 yari yatanze amahugurwa nk’aya.

Muri rusange, UBU-Ihangamutuzo (I-UBU) Ltd ni ibikorwa bigamije gutanga amahugurwa ajyanye n’ihangamutuzo (Stress Management), binyuze muri gahunda y’Ubuzima Rusange.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd