Umukino wa shampiyona y'igihugu cy'u Rwanda mu mupira w'amaguru icyiciro cya mbere wahuzaga ikipe ya rayon sport na Mukura vs umaze kurangira mu karere ka Huye mu majyepfo y'u Rwanda ikipe zombi zinganyije igitego kimwe kuri kimwe, uku kunganya bikaba biha amahirwe mukeba APR FC mu gihe yaramuka ibashije kubona intsinzi muri izi mpera z'icyumweru. 

 

By Habumugisha Théoneste | Views : 7560 | Kuya 12-16-2016 16:48



Uyu mukino hagati ya rayon sport na Mukura vs wabereye i Huye kuri uyu wa gatanu tariki ya 16 ukuboza 2016, watangiye kuva isa cyenda n'igice(15h30).
Mukura yari yakiriye, niyo yabanje igitego ahagana ku munota wa 6 w'umukino nyuma y'amakosa yari akozwe na Ndacyayisenga jean D'Amour wateze Kevain wa Mukura, bituma umusifuzi atanga penaliti yinjizwa neza na Ndayishimiye Christophe.
Iyi penaliti yaje gutuma habaho imvururu ku mpande z'amakipe yombi ariko ziza guhoshwa.
Ahagana ku munota wa 45 rayon sport yaje kugombora igitego gitsinzwe na Musa Camara nyuma yo gucenga ba myugariro ba Mukura vs.
Nyuma y'uyu mukino Umurashi.rw waganiriye na kapiteni w'ikipe ya rayon sport Ndayishimiye Jean Eric Bakame avuga uko bakiriye uyu mukino: "mu byukuri Mukura ni ikipe nkuru ikomeye ifite n'abakinyi bari macuwa ( bazi icyo gukora mu kibuga) twaje tudashaka gutakaza ariko nkuko mwabibonye badutanze kubona igitego bahita bakina umukino wo gufunga, twakoze uko bishoboka kuba tunganyije si byiza ariko si na bibi cyane". 
Ku ruhande rwa Mukura vs, Ndayishimiye Christophe watsinze igitego yagize ati:" nishimiye kunganya na Rayon sport nubwo ataricyo twashakaga, nagombaga gutsinda byinshi ariko bari bamfashe cyane kuburyo ntagendaga uko niboneye ngo nsatire izamu".
Abajijwe ibyari byavuzwe cyane ko Mukura vs yaba yakoresheje amarozi, Christopher yabiteye utwatsi avuga ko bo nk'ikipe ntayo bakoresheje ko cyeretse niba yakoreshejwe n'abafana.
Uku kunganya kwa rayon sport yari ifite amanota 22 byatumye ihita yiyongeraho 1, igira 23, APR FC yayiryaga isataburenge n'amanota 20 bikaba biyiha amahirwe yo guhita inganya na rayon sport mu gihe izaba itsinze umukino wayo muri iyi weekend.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd