Abaturage batishoboye batujwe mu mudugudu w'icyitegererezo wa Gashoka,umurenge wa Maraba,akarere ka Huye mu ntara y'amajyepfo baravuga ko bamaze igihe kinini bahawe umuriro w'amashanyarazi ariko bakaza kuwamburwa bakajya bawuhabwa ari uko bari busurwe n'abayobozi.

 

By Muhire Norbert | Views : 11088 | Kuya 06-06-2016 09:40



Umudugudu w'icyitegererezo wa Gashoka,umurenge wa Maraba,akarere ka Huye, watujwemo abasigajwe inyuma n'amateka,abakuwe muri Nyakatsi n'ibindi byiciro by'abatishoboye aho bubakiwe inzu ndetse bagahabwa n'umuriro w'amashanyarazi.

                 Umudugudu w'icyitegererezo wa Gashoka

Nyuma y'igihe gito aba baturage bahawe uyu muriro w'amashanyarazi, baje kuwamburwa kugera magingo aya, babwirwa ko bagomba kwishyura ibikorwa byo kuwubagezaho.

Aba baturage batishoboye bavuga ko bahawe umuriro ntibabwirwa ko bazawiyishyurira, nyuma baje kwakwa amafaranga 46.000 , bayabuze, barabakupira.

Aba baturage bubakiwe kuko batishoboye bavuga ko no kubona icyo barya ari ikibazo, bongeraho ko aya mafaranga bakwa ntayo bafite,ko aho kugirango insinga zikomeze kuba umurimbo bazaza bakazitwara kuko kuzireba nta muriro bafite ntacyo bibamariye.

Bongeraho ko batungurwa no kubona bacanirwa iyo hari umuyobozi mukuru uri bubasure.

bagira bati :"Tumaze umwaka tudacana ariko iyo hari buze Muzuka...(ni umuyobozi w'akarere ka Huye),dutungurwa no kubona baducanira,twaragurishijwe".

Mutangana Innocent umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Maraba,aganira n'itangazamakuru yavuze ko mu mafaranga 56.000 yasabwaga ,aba baturage batangiwe hagati y'ibihumbi 25 na 30,bityo ko andi asigaye bagombaga kuyitangira.

Mutangana avuga ko nyuma yo kwakwa aya mafaranga bakayabura kandi bari bizeye ko bazabona ubushobozi bahisemo kubakupira kandi badateze gukupurirwa batayishyuye.

Mutangana abajijwe impamvu bacanirwa ari uko bari busurwe n'abayobozi yarabihakanye.

Aha wakwibaza impamvu abaturage batswe amafaranga 46.000, baragombaga kwishyura ibihumbi 56 kandi ubuyobozi buvuga ko bwabishyuriye hagati y'ibihumbi 25 na 30,ese ubu buyobozi ntibuzi umubare nyakuri bwatangiye aba baturage!


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd