Mu gihe mu gihugu cya Uganda bitegura amatora y'umukuru w'igihugu n'ayabagize inteko ishinga amategeko,umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu urashinja Leta y'icyi gihugu iyobowe na Perezida Yoweri Kaguta Museveni hamwe n'ishyaka rye riri kubutegetsi gutera ubwoba itangazamakuru mu gihe hatangiye imyiteguro y'aya matora.


 

By Muhire Norbert | Views : 14595 | Kuya 01-11-2016 15:10



Amakuru Umurashi.rw ukesha Radiyo mpuzamahanga y'Abongereza aravuga ko Leta ya Uganda iyobowe na Perezida Museveni hamwe n'ishyaka rye riri ku butegetsi bari gutera ubwoba abanyamakuru mu rwego rwo kubacecekesha ngo batagira icyo batangaza mu bijyanye n'ibikorwa bibanziriza aya matora biri gukorerwa mu gihugu cya Uganda.


                                Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni

Umuryango uharanira uburenganzira bw'ikiremwamuntu HRW ukomeza uvuga ko muri iki gihugu cya Uganda Leta n'ishyaka riri kubutegetsi birukanye abanyamakuru ndetse bagatera n'ubwoba amaradiyo yahaye ijambo abatavuga rumwe n'ubutegetsi.

HRW ikavuga ko ibi bitandukanye cyane n'amahame agenga umwuga w'itangazamakuru.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd