Umuryango Mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu(Human Rights Watch ) uratangaza ko  igihe  kigeze cyo guta muri yombi  umuyobozi w’Umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’u Rwanda  FDLR ,Gen. Sylvestre Mudacumura ndetse no guhagarika indi mitwe yitwara gisirikare ikomeje  guteza  umutekano muke muri Repubulika iharanira Demakarasi ya Congo.

 

By Habineza Gabby | Views : 25221 | Kuya 10-01-2015 09:02



 Ibi uyu muryango ukaba warabitangaje nyuma y’uko taliki  28 Nzeri,2015  Urukiko rwa Stuttgart mu Budage rukatiye Abanyarwanda babiri Ignace Murwanashyaka igifungo cy’imyaka 13 na Straton Musoni igifungo cy’imyaka 8  bombi bakaba barahoze bayobora umutwe w’abarwanyi ba FDLR  ahoo uvuga ko ari nk’ubutumwa bwahawe  imitwe yose yanze gushyira intwaro hasi mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Gen. Sylvestre Mudacumura uyoboye FDLR

Umushakashatsi  muri  HRW , Géraldine Matiolli Zeltern yagize ati«Iki kihano  ni  ubutumwa bwumvikana umuntu wese  wagze uruhare  mu byaha bikomeye atashobora guhisha »   

Human Rights Watch  ikaba ikomeza ivuga ko  ureste aba bayobozi ba FDLR bakatiwe n’inkiko  ngo n’indi mitwe ntabwo yibagiranye iti«Hari  ibihugu  bitandukanye nk’Ubudage bikomeje gukurikirana abakoze ibyaha by'intambara n’ibyibasiye inyoko muntu.Twizeye ko  abantu bose bakoze ibi byaha muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo babari bari i Burayi cyangwa muri Amerika   bazagezwa imbere y’Ubutabera»

Murwanashyaka na Musoni bashinjwaga ibyaha 26 byibasiye inyokomuntu n’ibindi 39 by’intambara byakozwe n’abarwanyi ba FDLR hagati ya 2008 na 2009. Ibyo byaha birimo kwica no gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gusahura no gutoteza abasivili cyane cyane mu gace kazwiho kugira amabuye y’agaciro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd