Umunsi mpuzamahanga washyiriweho Nelson Mandela, wizihizwa buri tariki 18 Nyakanga hirya no hino ku Isi,  muri uyu mwaka wa 2016, insanganyamatsiko yashyizweho na fondasiyo Mandela, igira iti :" gira uruhare rwawe kubera Mandela".

 

By Muhire Norbert | Views : 6846 | Kuya 07-18-2016 14:03



Umunsi mpuzamahanga wa Nelson Mandela wemejwe na UNESCO tariki ya 10 Ugushyingo 2009, hemezwa ko uzajya wizihizwa tariki ya 18 Nyakanga buri mwaka, mu rwego rwo kwizihiza uruhare yagize mu kurwanya Apartheid akanaba Perezida wa mbere w'umwirabura muri Afurika y'Epfo, agaharanira guteza imbere umuco w'amahoro.

Mu kwizihiza uyu munsi, abatuye isi yose, bahamagarirwa gufata igihe cy'iminota 67, bagashyira hamwe mu rwego rwo kwibuka imyaka 67 Mandela yamaze aharanira uburinganire,ubwiyunge n'ubwisanzure bw'umuco.

 Nelson Mandela yafunzwe imyaka 27 aharanira uburenganzira

Iyi tariki ya 18 Nyakanga, ni nawo munsi wizihizwaho isabukuru y'amavuko ya Nelson Mandela, wavutse tariki ya 18 Nyakanga 1918.

Nelson Rolihlahla Mandela, izina rye ry'umuryango ni Madiba, yavutse tariki ya 18 Nyakanga 1918 i Mvezo mu ntara ya Cap, yitaba Imana tariki ya 05 ukuboza 2013 i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

Mandela yabaye umwe mu bayobozi bagize amateka akomeye mu kurwanya politiki y'ivanguramoko ya Apartheid mbere y'uko aba perezida w'Afurika y'Epfo 1994 kugera 1999 nyuma y'amatora yabaye bwa mbere mu gihugu atarangwamo ivanguramoko.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd