Komisiyo  ishinzwe  impunzi muri Repubulika iharanira Deomakara ya Congo n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi(HCR)  barashinja umutwe w’iterabwoba wa FDLR  gufata impunzi  bugwate aho bari mu mashyaka  ya Congo kugirango  zitibaruza  zigataha.

 

By Ubwanditsi | Views : 21336 | Kuya 07-22-2015 10:56



Ibi bikaba byaratangajwe n’Umuyobozi wa HCR mu Ntara ya Kivu ya Ruguru(Nord Kivu) Bwana Attidjah  mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi dukeshya iyi nkuru aho yagize ati’’Twaratakambye,FDLR  ntishaka ko dukomeza kubarura impunzi, ivuga ko itigeze ibimenyeshwa, ntishaka guha abaturage  amahirwe yo kwibaruza nk’impunzi’’


Bamwe mu barwanyi ba FDLR

«Ubu  tugiye kwitabaza inzego zose rirebwa n’iki kibazo kugirzngo bumvishe FDLR ko igikorwa cyo kubarura  impunzi z’abanyarwanda  kigomba gukomeza kuko kwibaruza airingirakamaro’’

«Turasezeranye  abaturage  tubumvisha ko  kwiburaza ari igikorwa cyiza ndetse ko  umubare wabo numara kuba mwinshi bazacurwa  mu gihugu cyababyaye’’

FDLR ikaba ishinjwa kwica, gusahura , gufata abagore n’abakobwa ku ngufu muri Congo ndetse no gufata bugwate impunzi z’abanyarwanda iri kumwe nazo mu ishyamba dore ko abataha mu Rwanda bose bemeza ko iyo FDLR imenya ko hari umuntu ufite igitekerezo cyo gutaha mu Rwanda ihita imwica vuba na bwangu.

Kubera ihohotera ritandukanye harimo no kwica , abaturage ba Congo bakaba bakomeje gusaba iki gihugu kurandura uyu mutwe brundu ku butaka bwa Congo.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd