Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko rwa Afurika, Francine Muyumba, yabwiye abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya 27 y’umuryango w’ubumwe bw'Afurika ko nibadashyiraho ingamba zihamye zo gukemura ikibazo cy’ubushomeri mu rubyiruko, Afurika izahora mu bibazo by’umutekano muke n’ibindi bibazo by’urudaca.

 

By Ubwanditsi | Views : 8064 | Kuya 07-18-2016 15:01



Ku munsi wa mbere w'inama y'abakuru b'ibihugu mu gihe cy'inama ya 27 y’umuryango w'Afurika yunze ubumwe ku wa 17 Nyakanga 2016, Umuyobozi w’ihuriro ry’urubyiruko muri Afurika (the Pan African Youth Union), Francine Muyumba, yabwiye aba baperezida ko nibadakemura ikibazo cy’ubushomeri cyugarije urubyiruko rw’ Afurika, uyu mugabane uzakomeza kuba mu bibazo by’urudaca cyane cyane iby’umutekano muke n’iterabwoba.

Francine Muyumba yagize ati: "Nitudakemura ikibazo cy’ubushomeri, Afurika izahora mu kaga, ibibazo bizarushaho gukomera, umutekano uzabura n’iterabwoba riziyongera,"

Mu gukemura iki kibazo, Muyumba yavuze ko hakwiye kubaho ikigega cyihariye cy’urubyiruko rwa Afurika gishinzwe guteza imbere imishinga y’urubyiruko igamije iterambere rirambye.

Yagize ati: " Ikigega cyo gufasha urubyiruko kizafasha ishoramari mu mishinga izahindura imibereho y’urubyiruko rw'Afurika rukagera ku iterambere rirambye. Gushora imari mu rubyiruko ni ugushora imari ku hazaza h'Afurika".

Muyumba yavuze ko binyuze muri iki kigega hazabaho uburyo bwo kongerera ubushobozi urubyiruko ndetse rukanongererwa amahirwe yo kwiga neza ishoramari kandi kigafasha imishinga myiza iturutse mu rubyiruko.

Nkuko bitangazwa n’umuryango w’abibumbye, urubyiruko ni rwo rwugarijwe n’ikibazo cy’ubushomeri kurusha abantu bakuze kuko bakubye inshuro eshatu abantu bakuru bugarijwe n’ubushomeri.

Umuryango w'Afurika yunze ubumwe, nawo iki kibazo yari isanzwe yarakibonye na mbere kuko yihaye intego ko mu myaka 10 ibanza y’icyerecyezo 2063 bazagabanya abashomeri ku kigero cya 25 %.

Hatarwanyijwe ubushomeri mu rubyiruko,nta mutekano muri Afurika:"Francine Muyumba"



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd