Polisi y’Igihugu yatangaje ko yatahuye ibikoresho birimo ibitabo na CD byari kwifashishwa mu mugambi wo gushishikariza Abanyarwanda kwinjira mu mutwe w’abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam, Islamic State.

 

By Ubwanditsi | Views : 14763 | Kuya 01-31-2016 11:54



Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatandatu tariki 30 Mutarama, Umuyobozi w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi (CID), ACP Théos Badege, yavuze ko amakuru n’ibihamya byaturutse mu iperereza byagaragayemo ibikoresho byifashishwa mu kwigisha amahame y’intagondwa.

Yagize ati“Ibindi bintu byagiye bifatwa uko iperereza ryakozwe, ni ibikoresho bigamije gukora ubukangurambaga harimo; ibitabo, CDs, n’ibindi bikoresho bitandukanye bigamije gukangurira abantu benshi kwinjira mu mutwe w’intagondwa hagamijwe kubatwara hanze gufasha ISIS.”

Polisi ntiyashimye kuvuga byinshi kuri ibyo bikoresho, ivuga ko bizagaragara ikindi gihe.

ACP Badege yavuze ko nubwo kugeza ubu hari abamaze gufatwa bakekwaho gukorana na Mugemangango, hakiri abandi batorokeye mu bindi bihugu bakomeje gushakishwa ku bufatanye na Polisi mpuzamahanga.

ACP Theos Badege, ukuriye ishami rishinzwe kugenza ibyaha muri Polisi na ACP Celestin Twahirwa, Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu kiganiro n’Abanyamakuru 

Abafashwe barimo n’abayoboke b’idini ya Islam batandatu baherutse gufatirwa mu Karere ka Huye, ndetse harakekwa n’abandi barimo abafitanye imikoranire ya hafi n’izindi ntagondwa zo mu Karere u Rwanda ruherereyemo.

Badege yavuze ko bidatinze bamwe bazagezwa imbere y’ubushinjacyaha abandi bakarekurwa hagendewe ku bizava mu iperereza.

Umuyobozi w’ishami rikurikirana ibijyanye n’iterabwoba muri Polisi, ACP Dennis Basabose, yavuze ko hari ingamba zo gukomeza gufatanya n’umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda guhashya ibikorwa by’iterabwoba, kwigisha no gushishikariza abaturage gukomeza kudahishira ibyo bikorwa.

Icyaha cy’iterabwoba gisobanurwa n’ingingo ya 497 kugeza ku ya 528 mu gitabo cy’amategeko ahana cy’u Rwanda. Gihanishwa igifungo kuva ku myaka 15-25.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd