Mu gihe  umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukomeje kuzamo agatotsi bitewe n’impamvu zitandukanye  hatagize igikorwa mu maguru mashya  ibintu bishobora kurushaho kuba bibi dore ko nyuma y’uko  abanyarwanda  batandukanye birukanwa mu Burundi ndetse bamwe bagafungwa ubu noneho igikomeye kuri ubu ariko nuko ngo Abanyarwanda bageze I Burundi kimwe n’Abarundi baturutse mu Rwanda bakekwaho kuva mu nkambi ngo bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano zikajya kubafungira ahantu hatazwi.

 

By Ubwanditsi | Views : 49623 | Kuya 11-13-2015 06:46



Iki kibazo kikaba kimaze guhungabanya bikomeye imirimo y’ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’ibihugu byombi, ku buryo byagabanyije kugera munsi ya ½ ikigero ibihugu byombi byahahiranagaho.

Ibihe by’imvururu mu Burundi bitasiganye n’ihungabana ry’umubano n’u Rwanda wavuyemo iyirukanwa ry’umukozi wa ambasade y’u Rwanda mu Burundi, ntago byaguye neza abaturage ku mpande zombie n’ubwo imipaka yakomeje kuba ifunguye.

Perezida w'u Rwanda ,Paul Kagame

Ubu bwo bias nk’ibyarushijeho kuba bibi nyuma y’uko perezida w’u Rwanda yumvikanye anenga mugenzi we w’u Burundi amushinja kugira uruhare rutaziguye mu bibazo u Burundi burimo, ibintu bitashimishije na gato abategetsi b’u Burundi.

Urwikekwe ku Banyarwanda ariko ni rwose ku ruhande rw’u Burundi, aho benshi bajyaga ku mpamvu z’ubucuruzi, amasomo, gutembera no gusura imiryango cyangwa inshuti, bavuga ko iki atari igihe kiza cyo kubikora.

Ababashije kuvugana KFM dukesha iyi nkuru, baremeza ko ari ugufata no gufunga Abanyarwanda biri gukorwa n’inzego z’umutekano z’u Burundi byatumye iyi nzira itakiri nyabagendwa. Ni ikibazo by’umwihariko kizwi n’abagenzi, n’amasosiyete nyarwanda amenyereweho gukorerayo ubwikorezi bw’abantu n’ibintu.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Burundi, Rugira Amandin, nawe yemereye Kfm ko iki kibazo gihari nubwo yirinze kugira ubusobanuro bwinshi atanga, kuko byinshi avuga ko byabazwa leta y’u Burundi.

Perezida w'u Burundi, Pierre Nkurunziza

Yavuze ko koko babafunga, abo badafunze bamara kuva muri bus bakabapakira indi bagasubizwa inyuma. Abajijwe niba nta makuru baba bafite y’ababa baburirwa irengero, yasubije ko ntayo bafite ariko akomeza avuga ko ibibazo by’u Burundi byabazwa u Burundi.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko ibibazo Abanyarwanda bahura nabyo babisangiye n’Abarundi inzego z’umutekano z’u Burundi zishobora gukekaho kuba batorotse cyangwa bafitanye isano n’abari mu nkambi mu Rwanda.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd