By Umutoni Solange | Views : 10710 | Kuya 10-09-2016 14:52
Cyane cyane mu gace ko mu majyepfo y'igihugu cya Haïti, niho hahangayikishije leta y'iki gihugu kuba hatangiye kugaragara ibura ry'ibiribwa ryatewe n'umuyaga wa Matthew.
Mu gace ka Jérémie, ibibazo ni ingorabahizi, aho abaturage badafite aho baba, ibiribwa n'amazi meza, bikaba byatumye ubutegetsi butangaza ko hagiye kubaho ikibazo cyo kubura ibiribwa.
Inkubi y'imiyaga ivanze n'imvura bise Matthew yibasiye igihugu cya Haïti muri icyi cyumweru gishize yangije imyaka, ibikorwa remezo birimo amavuriro, amashuri, imihanda n'ubuzima bw'abaturage.