Nyuma y'inkubi y'imiyaga ivanze n'imvura yiswe Matthew yabaye mu gihugu cya Haïti mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki ya 03 Ukwakira 2016, ubuzima bw'abaturage bukomeje kuba bubi kubera inzara, inyota no kubona amazi meza, bikaba byatangiye gutuma batangiye guhitamo guhungira mu mujyi aho gupfa.

 

By Umutoni Solange | Views : 6594 | Kuya 10-11-2016 11:10



Umujyi wa Dame-Marie, kimwe n'andi ma komini yo muri Grand’Anse yibasiwe cyane n'inkubi y'imiyaga ya Matthew bituma basigara mu bwigumye kubera kwangirika kw'imihanda n'ibiraro bibahuza n'izindi ntara.

Kubera kuguma kwiringira inkunga kw'abaturage n'abayobozi babo, byatumye bajya mu buzima bubi bwo kwicwa n'inzara, maze bahitamo gushaka uko bahungira mu mujyi.

                        Ni imbogamizi kubona uko bahungira mu mujyi

Abaturage baganiriye n'itangazamakuru bagize bati:" turi kwicwa n'inzara, ntidufite icyo turya, amazu yacu yarangiritse, turarara aho tubonye, ntitubona imiti, rwose ubuzima bwacu buri mu kaga, nta buryo na bumwe dufite".

Aba baturage batuye mu bice by'icyaro mu nkengero z'umujyi wa Dame-Marie, baribaza uko bawuhungiramo, bakibaza uburyo bakoresha mu gihe inzira z'ubutaka zangiritse.

Nubwo bafite imbogamizi zo guhungira mu mujyi wa Dame-Marie, kubera amakomeje gupfa, hari abahisemo kwemera urwaje bava mu byaro bahungira muri uyu mujyi.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd