Kuri uyu wa Kane tariki 08 Ukwakira 2015 Urukiko rw’ Ikirenga rurasoma  urubanza Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Ibidukikije ry’ u Rwanda, DGPR, ryarezemo Leta yu Rwanda.

 

By Ubwandtisi | Views : 15666 | Kuya 10-08-2015 05:03



Mu iburanisha riheruka kuwa 23 Nzeli 2015, urukiko rwatangiye kuburanisha uru rubanza mu mizi, maze DGPR yari ihagarariwe n’umuyobozi wayo Dr Frank Habineza na Me Mukamusoni Antoinette, babwira urukiko ko ibyo abaturage basaba ko ingingo ya 101 y’ Itegeko ivugururwa, bidashoboka, kuko ngo nubwo aribo baryitoreye badafite ububasha bwo kurihindura uko bishakiye.

Green Party yasabye urukiko gutegeka Leta gugahagarika ibikorwa byose biganisha ku guhindura Itegeko Nshinga, na Komisiyo iherutse gushyirwaho ngo izafashe mu kuvugurura Itegeko Nshinga ihagarika ibyo bikorwa byose.

Gusa ariko ngo mu gihe yanakomeza ibikorwa yatorewe, yaziga ku zindi ngingo ntihirahire ikora ku ngingo ya 101 n’iya 193.

Me Mbonera Théophille na Me Rubango Epimaque bahagarariye Leta muri uru rubanza, babwiye urukiko ko nta mpamvu n’imwe y’iki kirego, ko bo basanga nta shingiro gifite.

Leta yatangiye ibikorwa byo gusuzuma ivugurururwa ry’ Itegeko Nshinga, nyuma y’ uko abaturage bagera kuri miliyoni 3.7 bandikiye Inteko ishinga amategeko basaba ko Itegeko Nshinga rivugururwa cyane mu ngingo zigena manda z’ Umukuru w’ igihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd