Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyagatare mu Murenge wa Rwimiyaga,yafashe moto ebyiri, imwe ifite icyapa kiyiranga nimero RB 291 Y n’indi RB 850 K, zose zikaba zari zitwaye inzoga za magendu ya waragi amakarito 14. Na none kandi ,indi magendu yafatiwe mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira, aho Polisi y’u Rwanda yafatiyeyo amacupa 12 ya wisiki,amapaki 15 y’amavuta yo kwisiga ndetse n’amapaki 8 y’ibitenge. Ibi byose byafashwe tariki ya 13 Ukuboza 2015.

 

By Habineza Gabby | Views : 10983 | Kuya 12-16-2015 04:31



Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ntara y’i Burasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi,yashimiye abaturage kubera ubufatanye bwabo na Polisi ndetse n’izindi nzego kuko aribwo ntandaro yo gufata izo magendu. Yanasabye abantu kwirinda ubucuruzi bwa magendu kubera ingaruka bugira haba ku babukora ndetse no ku gihugu muri rusage. Yagize ati:"Abantu bakwiye  kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Magendu idindiza ubukungu bw’igihugu, kandi  idindira ryabwo bigira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuturage. Niyo mpamvu buri wese akwiye kuyirinda no kuyirwanya mu rwego rwo kurengera izo nyungu rusange".

Yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane niba hari abandi baba bafite aho bahuriye n’icyi gikorwa cyari kigamije kutariha imisoro.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye hafatwa iriya magendu , maze akangurira abaturage muri rusange kwirinda ibyaha aho biva bikagera, kandi bagatanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa cyangwa yatuma hafatwa ababikoze n’ababitegura.

Polisi y’u Rwanda yashyizeho ishami rishinzwe kurwanya by’umwihariko magendu (Revenue Protection Unit-RPD) kugirango irusheho gukumira no kurwanya magendu ndetse no gufata abayikora.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd