Kuri uyu wa gatatu taliki ya 23 Ukuboza 2015, i Kigali habereye inama yahuje abafatanyabikorwa mu  kurengera ibidukikije bagizwe na Minisiteri  y’Umutungo kamere , Ikigo cy’igihugu kirengera ibidukikije REMA,  Polisi y’u Rwanda , Minisiteri y’Ingabo , Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Minisiteri y’Ubuhinzi, ba Guverineri b’Intara zose , ba Meya b’uturere twose ndetse n’izindi nzego zishinzwe umutekano.

 

By Habineza Gabby | Views : 13944 | Kuya 12-24-2015 04:50



Ni inama yari igamije gufatira hamwe ingamba zo kurengera ibidukikije muri rusange no kubungabunga umugezi wa Nyabarongo by’umwihariko haherewe ku kubungabunga imigezi mito iwisukamo kugirango hagabanywe ndetse no hacibwe burundu isuri ijyanamo ibintu bitandukanye birimo ubutaka , amafumbire ndetse n’ibindi bintu bifitiye akamaro ubutaka n’ababutuyeho muri rusange; ibi bikaba bigamije kuvana umugezi wa Nyabarongo ku ibara ufite ubu kugeza igize amazi y’urubogobogo.

Minisitiri w’Umutungo kamere, Dr Vincent Biruta ari nawe wari umushyitsi mukuru muri iyi nama, mu ijambo rye, yagaragaje ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, bwaba ubukorwa n’abafite ibyangombwa  cyangwa abatabifite, hafi ya bwose bukorwa mu buryo butarengera ibidukikije ku buryo Minisiteri ayobora itazihanganira abangiza ibidukikije n’iyo baba bafite ibyangombwa, bakaba bazagabanywa hagasigara abubahiriza amabwiriza ajyanye no kurengera ibidukikije.

Aha yagize ati:”Umuyobozi w’ibanze afite uburenganzira bwo gutafira icyemezo umucukuzi wangiza ibidukikije hatitawe ko afite icyangombwa cyangwa atagifite, kubona ko ibidukikije bibangamiwe kandi nta bumenyi  buhambaye  bisaba, ahubwo inzego zose dufatanyije , nta n’amikoro menshi byadutwara ngo iki kibazo kibonerwe umuti.”

Minisitiri w’Ingabo , Jenerali James Kabarebe mu ijambo rye, yasabye ko hashyirwa imbaraga mu kugenza ibyaha byangiza ibidukikije kuko bigaragara ko uburyo busanzwe bukoreshwa mu gushaka umuti  w’ibyaha byangiza ibidukikije, cyane cyane ibikorwa n’abacukura amabuye y’agaciro, budatanga igisubizo kirambye.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K.Gasana, yagaragaje impungenge aterwa n’abangiza ibidukikije aho yatanze ingero z’ibura ry’amazi cyangwa iry’amashanyarazi byose bifite inkomoko ku kwangizwa kw’ibidukikije, akaba yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego izakomeza kugenza ibyaha byangiza ibidukikije kandi izajya ihanisha ababikora .

Ku birebana n’umugezi wa Nyabarongo yagize ati:” Dufatanyije n’inzego bireba ndetse n’abagize  komite zo kwicungira umutekano CPCs, twabashije gushyira ahagaragara  ahakwibandwaho mu gushyirwaho umukandara mu rwego rwo kubungabunga  umugezi wa Nyabarongo.”

Yarangije kandi agira ati:” Uyu niwo munsi mwiza kuri twe n’abafatanyabikorwa ngo hagire igikorwa, igitera ikibazo turakibona, ntidukwiye rero kureka ibyiza igihugu cyacu kimaze kugeraho ngo byangizwe n’abakora ibitemewe n’amategeko, ibi kandi turasabwa kubikora mu buryo bwihuse ngo dutabare ibidukikije  n’ubuzima bw’abantu muri rusange.”



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd