Mu kiganiro kirambuye n’Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG),Dr.Bizimana  Jean Damascene yagiranye n’abannyamakuru  yavuze ko abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda  1994  bazahoraho,batazigera bahagarara.

 

By Muhire Norbert | Views : 9051 | Kuya 07-15-2015 08:47



Ati’’ Jenoside iyo ariyo yose ijyana n’ibikorwa byo kuyipfoba,kuko ari nako bigaragara no kuri Jenoside zose zagiye ziba,nka Jenoside yakorewe Abayahudi hashize imyaka igera ku ijana ibaye ariko na n’ubu haracyari abayihakana n’abayipfobya’’

Dr.Bizimana  ashimangira ko abanyarwanda badakwiye kwibeshya ko guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda bizarangira.

Yavuze ko icyakorwa ari uko buri wese yahora yiteguye guhangana n’ abayihakana n’abayipfobya kugirango ibyo bavuga bitazasumbya imbaraga ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda 1994.

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG),Dr.Bizimana  Jean Damascene

Yavuze kandi ko abanyarwanda bakwiye  gukora kuburyo ibihugu bicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi byabashyikiriza inkiko,ashima bimwe mu bihugu byatangiye iyi gahunda,nk’Ubutaliyani buherutse gushyiraho Itegeko bushingiye ku cyemezo cy’inama y’umuryango w’abibumbye.

Yavuze ko nka CNLG bagiye gufatanya na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse na za ambasade kugirango babikangurire ibihugu byose bahereye mu bihugu by’inshuti kugirango buri gihugu gishyireho iri Tegeko rihana upfobeje Jenoside yose yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yemewe n’Umuryango w’Abibumbye ku buryo budasubirwaho kimwe n’izindi Jenoside zakozwe nk’iyakorewe Abayahudi n’abanya Alumeniya.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd