Abanyeshuli 111  bo mu karere ka Nyabihu, bagera hafi kuri  4% byabari biyandikishije gukora ikizamini cya Leta, gisoza amashuli abanza ntibakoze mu mwaka wa 2015.

 

By MuhAlly | Views : 11466 | Kuya 03-22-2016 18:52



Nkuko bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuli byo mu karere ka Nyabihu babivuga, ngo kimwe mu bituma abanyeshuli bata ishuli,ni ukugira inyota y’amafaranga bakiri bato, bakajya  gukora mu cyayi no mu birombe aho batunda amatafari.

Maniteze Médiatrice  umuyobozi wa Groupe scolaire Jenda, kimwe na Munyandinda Claver  umuyobozi w’ikigo cy’amashuli cya Cyamabuye, bagaragaza ko, kimwe mu bituma abana bata amashuli, harimo  ahanini kujya gushakisha imirimo yinjiza amafaranga yiganjemo  gukora mu cyayi .

Aba bayobozi b’ibigo by’amashuri bati :  « hari abana benshi banze kujya kwitabira ibizamini bya leta kubera inyota yo gukorera amafaranga mu cyayi »

                                                         Abakora mu cyayi

Nigaba Felicita umunyeshuli wo mu 6 mu mashuli abanza muri groupe  scolaire Jenda, anenga bamwe mu banyeshuli 3 baturanye,biganaga bari biyandikishije gukora ikizamini cya Leta cyo mu wa 6  mu mwaka ushize ntibakora, bahitamo kujya gushaka imirimo.

Ku ruhande rw’akarere ka Nyabihu kavuga ko kishimira kuba k’ubufatanye n’inzego zibanze, umubare w’abana bata amashuli ugenda ugabanuka ugereranyije no mu myaka yashize .

Nkera David ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyabihu akomeza avuga ko mu  batarakoze ibizamini bagera ku 111 harabo basangaga iwabo bararangije kuzuza amafishi, bababwira  gukora ibizamini bakanga burundu, bakabihorera .

Ku bw’icyo kibazo cy’abana bata amashuli, mbere y’ishyirwaho ry’itegeko ryo ku wa  18 z’uku kwezi kwa mbere 2016, rihana umubyeyi udashaka kohereza umwana we mw’ishuli ; jyanama y’akarere ka Nyabihu, ubwayo yari yarafashe imyazuro yo guhana no guca amande umubyeyi uvusha umwana we, uburenganzira bwo kwiga.

Mu nama yateraniye mu karere ka Karongi kuwa kane tariki ya 14 Mutarama 2016 mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda hagamijwe gusuzumira hamwe uko hakongerwa ubwinshi n’ubwiza bw’igihingwa cy’icyayi n’ikawa,uwari uhagarariye ingabo mu ntara y’iburengerazuba bw’u Rwanda, Maj . Gen. Mubarak Muganga yasabye  inzego zose guca ikoreshwa ry’abana mu mirimo y’icyayi.

  



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd