Abahanga mu  mitegekere y’abakozi (management des ressources humaines) bavuga ko imtegekere  mibi y’abakozi nko gukangana, gutukana n’iterabwoba kwa benshi mu bayobozi bibwira ko aribyo bizatuma babona ibyubahiro biri mu  bituma inzego nyinshi z’ubuyobozi n’amasosiyete menshi yo muri Afurika bigira imikorere mibi bikanahomba.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 7119 | Kuya 04-20-2016 09:46



Gukangana,Gutukana n’iterabwoba ntibitanga ibyubahiro ku bayobozi

Abahanga mu  mitegekere y’abakozi (management des ressources humaines) bavuga ko imitegekere  mibi y’abakozi nko gukangana, gutukana n’iterabwoba kwa benshi mu bayobozi bibwira ko aribyo bizatuma babona ibyubahiro biri mu  bituma inzego nyinshi z’ubuyobozi  n’amasosiyete menshi yo muri Afurika bigira imikorere mibi bikanahomba.

Abahanga bavuga ko uretse guhabwa akazi hakurikijwe ikimenyane (Nta bushobozi) abakozi benshi bategekwa nabi  bityo akazi kakadindira kubera amakimbirane ahora hagati y’abitwa abashefu n’abo bategeka.

Umwe mu bakozi mu kigo cya Leta, avuga ko  mu bigo byinshi usanga abashefu bafite ubumenyi buhagije ariko batazi  kuyobora abo bashinzwe mu kazi kubera icyo bita kutagira umuco wo kuyobora (absence d’une culture manageriale) noneho bigatuma bibwira ko gukangana, gutukana n’iterabwoba aribyo bizatuma babona ibyubahiro.

Agira ati, “Nibwo usanga bamwe mu bakozi baganya bavuga ngo umushefu mfite agiye kuntesha umutwe, nakoze ibishoboka ngo mushimishe ariko wapi kandi no kubibwira Umuyobozi Mukuru (PDG)  ntacyo byatanga kuko  narabigerageje mbona byari bigiye kumpitana nuko ndabireka.”

Akomeza avuga ko cyakora yashishoje agasanga atari ubundi bugome amufitiye ahubwo ari umwe mu bantu bishakira ibyubahiro mu iterabwoba kandi guhora amupfukamiye byaramunaniye.

Mu Rwanda, bamwe mu bakozi bavuga ko abakozi benshi bakuru (abashefu) bagaragaza ko bagira akazi kenshi kandi biba biboneka, ariko hari n’abandi  batakagira ahubwo bagakorerwa n’ababungirije cyangwa abanyamabanga babo  bityo ugasanga imibanire yabo n’abo bategeka yitwaye nabi.

Umukozi umwe wo mu isosiyete y’itumanaho, avuga ko uretse imyitwarire itari myiza  bamwe  baba barazanye mu kazi, nta bumenyi buhagije benshi baba bafite mu byerekeranye no kuyobora abandi.  

Ati, “Abakoresha  bagombye kubanza guhugura abo bateganya kugira abashefu, aba nabo ku ruhande rwabo bakabasha gutandukanya imitegekere y’abo bashinzwe mu bigo bibakoresha n’iyo mu ngo zabo.”

Undi nawe ukora muri banki, agira ati, “mu bigo by’ubucuruzi bikorera mu bihugu byateye imbere, abakozi bo mu rwego rwo hejuru, bahabwa amahugurwa yerekeranye n’imibanire mu kazi  bakanatozwa kuyobora neza abo bashinzwe mu kazi, bityo  bakumva ko abakozi bashinzwe atari abagererwa ahubwo ari abafasha babo kugirango akazi karusheho kugenda neza.”

Naho N.Joyce. umugore ukorera ikigo gishamikiye kuri Leta, avuga ko igitsina gore mu kazi usanga basa n’abarenganye, muri ako karengane iyo abagabo  bagerageza guhangana n’ababategeka, abagore n’abakobwa bo usanga bicecekeye.  

Agira ati, “Uretse amabwiriza  usanga ntaho ahuriye n’akazi bahabwa, iyo umugore cyangwa umukobwa afite uburanga, umushefu we uretse ko atari bose yibwira ko amufiteho uburenganzira bwo kumugira agacuti ke niyo yaba atabishaka, yaramuka yanze bikamuviramo kuba yakwirukanwa.”

Akomeza avuga ko mu bihugu bimwe na bimwe nka Leta Zunze ubumwe za Amerika (USA),  bashyizeho itegeko rihana abantu nk’abo kuko  uretse kugira umuntu inshuti atabishaka no gukorakora umugore utari uwawe cyangwa umukobwa kabone niyo mwaba mukorana birabujijwe.

Kagaba Emmanuel



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd