Uhagarariye Ubwongereza  mu Rwanda, Ambasaderi John William Gelling yemeje ko kuba Lt Gen.Karenzi Karake yarafatiwe  mu Bwongereka kubera impapuro zashyizwe hanze  n’Umucyamanza  wo muri Espagne  ndetse iki kibazo  kigatinda gukemuka ari igisebo ku gihugu cye cy’Ubwongereza.

 

By Ubwanditsi | Views : 11109 | Kuya 08-14-2015 08:49



Ibi Amabasaderi John William Gelling akaba yabitangaje ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Kanama,2015  mu kiganiro n’abanyamakuru aho yavuze ko  kuba Polisi y’Ubwongereza yarafashe Lt Gen.Karake nta kibyihishe inyuma  ati’’Nababwira ko nta mugambi uwo ariwo wose wihishe inyuma  y’ibikorwa bimaze iminsi biba muri aya mezi 18 yaba ya Filimi ya BBC (Rwanda Untold Story) yaba  ikiganiro  cyakozwe kuri ITV cyahaga ijambo Minisitiri w’Intebe wa kera w’u Rwanda Jean Kambanda wahamwe n’icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994  ndetse n’ibi byabaye  Gen.Karenzi Karaka atabwa muri yombi’’.

John William Gelling akomeza avuga ko  mu byukuri  nta cyihishe inyuma y’ibi  byose ahubwo ari kimwe n’ibyago kuko Ubwongereza bufitanye  umubano ukomeye n’u Rwanda kuva mu 1996 kuko rufite inshuti nyinshi mu Bwongereza  byaba mu ishoramari ndetse n’abanyapolitiki mu nzego zitandukanye ari nayo mpamvu Ubwongereza bwishimira iterambere u Rwanda rukomeje kugeraho.

Uhagarariye Ubwongereza  mu Rwanda, Ambasaderi John William Gelling

John William Gelling kandi yemeza ko ibi byabaye byakwitwa amahirwe make aho kwitwwa umugambi wihishe  ati’’ Twarababajwe kandi tuzirikana akababaro katewe na biriya BBC  yatangaje muri Untold Story  hanyuma hakaza ikiganiro cyakozwe na ITV , njye biriya mbifata nk’ikintu kidakwiye  kandi ni ubugwari  ntabwo twari tubyiteze ariko  mu bifate nk’icyaha nk’uko cyakorwa n’umunyamakuru w’ikigo cya hano  mu Rwanda abikoreye Ubwongereza’’

Njye mbona nta bintu byinshi dufite twabihinduraho ariko umubano wacu  ntiwahungabanywa n’ibi  ,naho ku ifatwa rya Lt Gen.Karenzi Karake ni ikintu  tutahisemo ko kibaho  kandi  ntitwabipanze , ubutabera bwo mu Bwongereza ni urwego rwigenga  gusa ariko nanone biragayite ko  byafashe iki gihe cyose  kugirango umwanzuro ufatwe, numva ari igisebo  urebye igihe kiri hagati y’ifatwa rye  n’igihe yarekuriwe’’

Lt Gen Emmanuel Karenzi Karake, yatawe muri yombi mu Bwongereza tariki ya 21 Kamena 2015 ku mpamvu zifitanye isano na Politiki kuko impapuro zisaba itabwa muri yombi rya bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’u Rwanda bagera kuri 40 zatanzwe n’ubutabera bwa Espagne mu 2008, zamaze guteshwa agaciro kuko ibirego barega ingabo z’u Rwanda ntashingiro bifite.

Urukiko mu Bwongereza rwari rwatse ingwate ya miliyari kugira ngo Karenzi akurwe muri gereza ariko abe agumye mu Bwongereza. Aya ma euros yahise atangwa na Leta y’u Rwanda, mbere y’uko ikigega Ishema ryacu kiyemeza kuyishyura, akaba agomba gusubizwa Leta y’u Rwanda.

Lt.Gen.Karenzi Karake  nyuma yo kurekurwa akaba yarageze I Kigali kuri uyu wa Kane Taliki 13 Kanama  agahana I Saa mbili z’igitondo aho yakiriwe n’inshuti ze ndetse n’umuryango we.

Habineza Gabby/Rushyashya.net



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd