Nyuma y’uko Ishyaka Riharanira Demokarasi n’ Ibidukikije ry’ u Rwanda, DGPR (Green Party) ritsinzwe ku ya 8 Ukwakira,2015  urubanza  ryaregagamo Leta y’u Rwanda  ku bijyanye no guhindura Itegeko Nshinga  rya Repubulika y’u Rwanda cyane cyane ku  Ngingo  yaryo y’101  igena umubare ntarengwa  wa manda z’Umukuru w’Igihugu, ubu ngo ryandikiye Perezida Kagame  rimusaba kutarenza Manda agenerwa n’iri Tegeko.

 

By Habineza Gabby | Views : 21294 | Kuya 10-14-2015 17:46



Kuri uyu wa Gatatu  taliki ya 14 Ukwakira,2015 Umuyobozi wa Green Party,Dr.Frank Habineza  akaba yatangarije Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Umurashi ko Ishyaka abereye umuyobozi ryandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ,Paul Kagame rimusaba ko  yakubahiriza umubare wa Manda ugenwa n’Itegeko Nshinga  rigenga u Rwanda.

Ishyaka rikimara  gutsindwa ryahise ritangaza  ko rigiye gukora ubukangurambaga bushishikariza abanyarwanda kwamagana ko Itegeko Nshinga ry’u Rwanda rihindurwa.

Dr.Frank Habineza umuyobozi wa Green Party

Nubwo Green Party itangaza ko yandikiye Perezida wa Repubulika imusaba  kubahiriza umubare Ntarengwa w’amanda zigenwa n’Itegeko Nshinga, ku mugoroba wo ku wa mbere taliki 12 Uwakira,2015  nibwo Abadepite bagize Inteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda bateraniye mu Ngoro  y’Inteko Ishinga Amategeko maze  bemeza ko ingigo  y’101 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda  igena umubare ntarengwa wa manda za  Perezida yavugururwa  maze  akaba yemerewe kwiyamamariza manda zose ashaka.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd