Ku wa mbere tariki 14 Ukuboza ,2015 abaturage bo mu duce twa Kahembe na Mapendo two muri Komini ya Karisimbi  ahazwi nka  Petite Barierre  mu mujyi wa Goma  , babyukiye mu myigaragambyo  bamagana kwimurwa  aho basanzwe batuye  hagizwe imbago zitandukanya Repubulika iharanira Deomakarasi ya Congo n’u Rwanda  nta  ngurane  bahawe.

 

By Habineza Gabby | Views : 26061 | Kuya 12-16-2015 06:05Aba baturage  bavuga ko batishimiye  icyemezo cyo kubimura  cyafaswhe  na Komisiyo  ishinzwe  gushyiraho imipaka  hagati y’u Rwanda na Congo aho basabwa kwimurwa ndetse n’amazu yabo agasenywa.

Nk’uko bitangazwa na Radio Okapi ngo  bakaba baragiye mu mihanda  basaba ko bagira icyo bahabwa  mbere y’uko amazu yabo asenywa  nk’uko  bikubiye mu masezerano  yashizweho umukono n’ubuyobozi  bw’isoko rusange rya Comesa,Umuryango w’’ubumwe bw’Uburayi na Leta ya Congo.

Umwe mu baturage akaba yaragize ati«Umuryango w’ubumwe bw’Uburayii wari hano,hashize ukwezi  n’igice  hamwe n’abagize Comesa bavuze ko  bazaduha ingurane.Bitunguranye    M. Tumbula  yaraje  atubwira ko bagiye  kwigabiza  ibibanza byacu nta kintu baduhaye bityo turasaba ko twahabwa ingurane »

Mu rwego rwo kurinda ko ibintu  byafata indi ntera Umuyobozi w’umujyi wa Goma ,Malere Ma-Mitcho akaba yarasabye abaturage gutuza nk’uko bikubiye mu itangazo yashyize ahagaragara aho yemeje  ibikorwa byo gusenyera abatuye mu mbago  bitazahagarara ndetse akangurira abaturage  kujya aho bimuriwe nta yandi mananiza.Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 
Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd