Ku wa Gatandatu  taliki  3 Ukwakira,2015 mu mjyi wa Goma mu Ntara ya Kivu ya Ruguru(Nord Kivu) muri Repubulika iharanira Demoakarasi ya Congo imodoka ifite Purake z’u Burundi  yafashwe  yikoreye intwaro zitandukanye aho amakuru avuga ko yarimo abanrundi  2 ndetse n’Umunyarwanda umwe  aho bose bahise batabwa muri yombi.

 

By Ubwanditsi | Views : 47733 | Kuya 10-05-2015 08:14



Radio Okapi dukesha iyi nkuru  ivuga ko  iyi Modoka yo mu bwoko bwa Toyota yambutse umupaka iva mu Rwanda(Grande barrière’’) ahagana mu masaa mbiri z’igitondo nyuma ngo bamaze kugera ku butaka bwa Congo bakaba barasanzwe bafite ibyangombwa byuzuye bibemerera kwambuka  imipaka  ndetse  imodoka yabo irasakwa  basanga nta kintu kirimo bemererwa gukomeza urugendo.

Nyuma ngo ahagana mu masaa yine z’amanywa  iyi modoka igeze mu  mujyi  wa Goma rwagati  abashinzwe umutekano  bakaba barayihagaritse bakayisaka aho basanzemo  imbunda  2 zo mu bwoko bwa Kalachnikov  ndetse na Roquette  bihishe munsi y’intebe.

Okapi ikomeza ivuga ko inzego zishinzwe umutekano  zivuga  ko  bahise batabwa muri yombi  gusa  ngo nta  kiratangazwa  ku bijyanye n’imyirondoro nyakuri y’aba bantu  ndetse n’impamvu yaba  yarabateye  kuza  mu mujyi wa Goma bafite intwaro.

 Ngo iperereza  ryimbitse  kuri iki kibazo rikaba ryatangiye.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd