Mu mukino wahuje u Rwanda na RDC wabaye kuwa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2016,igitego u Rwanda rwatsinze cyatumye umugabo utuye mu mujyi wa Goma wari ukurikiye uyu mukino kuri Televiziyo afatwa n'umutima kugera ubwo bukeye bwaho ku cyumweru ahita yitaba Imana.

 

By Ubwanditsi | Views : 10857 | Kuya 02-02-2016 11:25



Ubwo u Rwanda rwarimo rukina na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuwa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2016 mu mukino wa 1/4 cy'imikino ya Chan,DRC ikabanzamo igitego,u Rwanda rukimara kukishyura umugabo utuye mu mujyi wa Goma wari ukurikiye uyu mukino kuri Televiziyo yahise ata ubwenge agwa muri koma ajyanwa mu ivuriro Bellevue riri mu mujyi wa Goma,bucyeye bwaho ku cyumweru ahita yitaba Imana azize umutima nkuko byemejwe n'abaganga hamwe na Guverineri wa Kivu y'amajyaruguru.

Uyu mukino waje kurangira RDC itsinze u Rwanda ibitego 2 kuri 1 watumye abanye Congo bishima birenze urugero bamwe bibaviramo gukomereka

Guverineri wa Kivu y'amajyaruguru  Julien Paluku ubwo yasuraga abakomeretse yatangaje ko abazize kwishimira intsinzi Leta izabavuza kandi ikabaha ubufasha bwose bw'ibanze umurwayi akenera.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd