Inzobere z'abasirikare ba SADC ziyobowe n'umujenerali w'umu Tanzanie Ramazani Kimweri, kuva ku munsi w'ejo kuwa kabiri tariki ya 25 mata 2017, ziri mu ruzinduko i Goma muri repubulika iharanira demokarasi ya congo aho ziri kumwe n'abagize akanama k'umutekano muri kivu y'amajyaruguru. 

 

By Idrissa Katumbi | Views : 6069 | Kuya 04-26-2017 14:02



Guverineri w'intara ya kivu y'amajyaruguru, Julien Paluku, yavuze ko izi nzobere za SADC, Communauté économique de l’Afrique australe, zije kugirango barebere hamwe ikibazo cy'umutekano muri iyi ntara, basuzume akazi kakozwe na MONUSCO ndeste banaganire ku bijyanye n'amatora.

Julien Paluku, yongeye kugaruka ku kibazo cy'umutekano wa repubulika iharanira demokarasi ya congo cyane cyane mu ntara ya kivu y'amajyaruguru uhungabanywa n'inyeshyamba z'abagande za ADF, abanyarwanda bo mu mutwe wa FDLR hamwe n'indi mitwe yo mu gihugu imbere yitwaje intwaro.

Ramazani Kimweri, umujenerali w'umu Tanzanie ukuriye iri tsinda ry'inzobere z'abasirikare ba SADC yavuze ko ibyo bazaganiraho hamwe n'imyanzuro bazafata muri ibi biganiro, bazabigeza mu karere kose kugirango ibisubizo kuri ibi bibazo bifatirwe hamwe.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd