Abacuruzi b'inkoko baturuka mu Rwanda bambukiranya umupaka uva mu karere ka Rubavu werekeza i Goma muri repubulika iharanira demokarasi ya congo bakomeje gukumirwa mu bucuruzi bwabo.

 

By Muhire Norbert | Views : 4536 | Kuya 05-21-2017 16:26



Yaba abacuruzi b'inkoko b'abanyarwanda bazambutsa umupaka bazijyana muri Congo cyangwa abanyecongo bazirangura mu Rwanda, bamaze iminsi bazamburirwa ku mupaka n'abacongomani ndetse zigahita zinicwa. 

Abakongomani bavuga ko badashaka inkoko ziturutse mu Rwanda kubera ko ngo zaba zifite uburwayi bw'ibicurane by'ibiguruka.

Ku rundi ruhande, abacuruzi b'izi nkoko mu karere ka Rubavu mu burengerazuba bw'u Rwanda bavuga ko nta kibazo zifite kuko zibanza gupimwa n'abavuzi b'amatungo, bityo bakaba batazi impamvu nyamukuru y'iri kumirwa ry'inkoko ziturutse mu Rwanda zishaka kwinjizwa muri DRC.

Ku ruhande ry'iki gihugu cy'abaturanyi, nta muganga w'amatungo uragaragaza ko inkoko zituruka mu Rwanda zaba zifite uburwayi ubwo aribwo bwose.

Abacuruzi b'inkoko baratabaza inzego zibishinzwe ko zabakurikiranira iki kibazo kimaze amezi 2, bikaba byarabaviriyemo ubukene bitewe n'igihombo bagize.

                          Abanyecongo bari gukumira inkoko zituruka mu Rwanda


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd