Abantu bagera kuri 24 nibo bamaze kumenyekana ko baguye mu mpanuka y’indege yo mu bwoko bwa kajugujugu yabaye mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 24 Ugushyingo 2019, i Goma muri repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

 

By Ubwanditsi | Views : 9534 | Kuya 11-24-2019 15:42



Iyi mpanuka yabereye mu gace gatuwe n’abaturage kitwa Mapendo ahazwi nko mu Birere mu mujyi wa Goma mu gitondo cyo kuri iki cyumweru, nyuma y’umunota 1 gusa ihagurutse ku kibuga cy’indege cy’i Goma yerekeza mu mujyi wa Beni uri mu bilometero 350.

Indege yakoze impanuka ni kajugujugu yo mu bwoko bwa Dornier - 228, akaba ari iya kompanyi yitwa Busy Bee.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Nzanzu Kasivita Carly wirinze kugira byinshi atangaza kuri iyi mpanuka, yavuze ko iyi ndege yaguye hejuru y’ amazu y’abaturage ahitwa mu Birere abantu bagera kuri 24 bapfuye. 

Abagenzi bagera kuri 17 n'abadereva 2 nibo bari bari muri iyi ndege nabo bahise bahasiga ubuzima.

Kugeza ubu inzego zibishinzwe ntiziratangaza icyateye iyi mpanuka.

   Kajugujugu Dornier - 228 yaguye ku mazu y'abaturage i Goma kuwa 24.11.2019


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd