Mu ijroro ryo kuri  uyu wa Mbere rishyira ku wa Kabiri taliki  18 Kanama,2015  umugabo witwa Uwimana Pascal w’imyaka 60  utuye mu Mudugudu wa Kirenge Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi wo mu Karere ka Karongi  yarwanye n’umugore we witwa Nyirajyambere Mariane w’imyaka 56 y’amavuko  aho yamukomerekeje ku  kaboko, ku rutugu ndetse no ku mutwe amutemesheje umuhoro .

 

By Muhire Norbert | Views : 10290 | Kuya 08-18-2015 10:39



Umunyama banga nshingwa bikorwa w’Akagari ka Gitega , Ntakirutimana Felicien aganira na Umurashi.rw  kuri  uyu wa Kabiri taliki  18 Kanama akaba yavuze ko   ngo irondo rikimara kubimenya  ryahise ritabara ,Pascal akibabona ahita ahungira  mu nzu arafunga  nyuma ngo  ubuyobozi bwasabye irondo ko uwo mugabo atabacika .

Umukuru w’umudugudu  ubwo yageragezaga  gukinguza Pascal ngo agikingura urugi yahise amutema amaboko  aho uyu muyobozi yahise ajynwa kwa muganga  abandi banyerondo bagahita basubira inyuma .

Kubera  ko ngo yari amasaha y’ijoro  bategereje  ko bubanza guca maze bagakura Pascal mu nzu gusa ngo  bamusanze mu nzu nawe ameze nabi aho yari yanyoye umuti wa Kawa aho yahise ajyanwa mu bitaro bya Kibuye.

Bwana Félicien yemeje ko  uru rugo  rutari rusanzwe rufite amakimbirane gusa ngo uyu mugabo  Pascal w’imyaka 60 y’amavuko yari afite ikibazo mu mutwe kuko ngo yigeze gusara.

Bikaba bitegerejwe ko Pascal agarura akabaraga akabazwa impamvu yatumye arwana n’umugore we .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd