Nyuma yaho mu kagari ka Gitega,umurenge wa Gitesi mu karere ka Karongi, umugabo witwa Uwimana Pascal atemye umugore we Nyirajyambere Mariane nawe agahita anywa umuti yiyahura,kuri icyi cyumweru uyu mugabo amaze gushyingurwa,muri kano kagari ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu hakaba hari hanagaragaye umurambo w’undi mugabo

 

By Muhire Norbert | Views : 10857 | Kuya 08-23-2015 13:19



Mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri taliki  18 Kanama,2015  umugabo witwa Uwimana Pascal w’imyaka 60  utuye mu Mudugudu wa Kirenge,Akagari ka Gitega, Umurenge wa Gitesi mu Karere ka Karongi  yarwanye n’umugore we witwa Nyirajyambere Mariane w’imyaka 56 y’amavuko  aho yamukomerekeje ku  kaboko, ku rutugu ndetse no ku mutwe amutemesheje umuhoro.

Nyuma yo gukora aya mahano uyu mugabo yahise yiyahura anyoye umuti w’ikawa ariko inzego z’ubuyobozi zihita zimugeza kwa muganga.

Ku gicamunsi cyo kuri icyi cyumweru taliki ya 23 kanama 2015 nibwo uyu mugabo Uwimana Pascal yashyinguwe nyuma yaho agwiriye mu bitaro bya Kibuye ubwo bageragezaga kumuvura,mu gihe umugore we Nyirajyambere Mariane akiri kwa muganga.

Muri kano kagari ka Gitega,mu ijoro ryo kuwa gatanu tariki ya 21 kanama 2015 rishyira kuwa gatandatu tariki ya 22 kanama 2015,hatoraguwe umugabo uryamye mu muringoti impande y’umuhanda witwa Numvayande Simioni ukomoka mu murenge wa Rugabano akagari ka Kabuga bivugwa ko yaba yari yasindishijwe n’inzoga kuko nta bimenyetso bigaragaza uruguma byamugaragayeho.

Uyu mugabo bivugwa ko yari avuye mu bukwe yasinze nubwo yabonetse ari intere agahita agezwa kwa muganga,nawe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 22 kanama 2015 yaguye mu bitaro bya kibuye .

Tukiri muri kano kagari ka Gitega,mu mudugudu wa Muvumvu kuri uyu wa gatandatu, umwana w’umukobwa yagiranye ikibazo na nyina ,ariyahura anyoye kioda(umuti w’imyaka) ariko kubw’amahirwe ahita ajyanwa kwa muganga aho arimo kuvurwa ku bitaro bya kibuye



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd