Abakekwaho gucuruza ibiyobyabwenge babiri bafatiwe mu mukwabu wa Polisi mu Mujyi wa Kigali. Abafashwe ni Jacques Habagusenga na Joseph Ndagijimana.Bafashwe nyuma y’uko abaturage batanze amakuru.Ibi umuvugizi wa Polisi yabitangaje  tariki ya 24 Ukuboza, ubwo berekwaga itangazamakuru.

 

By Habineza Gabby | Views : 130284 | Kuya 12-25-2015 05:01



Abagabo bagabo bombi bafatiwe mu Murenge wa Gisozi, tariki ya 22 Ukuboza.

ACP Twahirwa yavuze ko Habagusenga, yafashwe ahagana saa kumi z’ijoro nyuma y’aho Polisi yari imaze kubona amakuru ko uyu mugabo afite urumogi.

Akomeza kandi avuga ko uru rumogi yari arukuye mu Karere ka Rubavu aruzanye mu mugi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi yakanguriye abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gucika ukubiri n’icyaha cy’urumogi ahubwo bagashishikarira gukora imirimo yemewe ndetse yabateza imbere ubwabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Yakomeje kandi agira inama abakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto, kujya bashishoza bakanamenya abo bagiye gutwara n’ibyo batwaye bityo kugira ngo ikwirakwiza ry’ibiyobyabwenge rikumirwe. Yanabasabye kandi kujya buri gihe baha Polisi amakuru ku bantu bose bakekaho gukora ibyaha bitandukanye bityo kugira ngo bene aba bantu bafatwe.

Hagusenga yiyemerera ibyo aregwa akavuga ndetse akanabisabira imbabazi. Yagize ati, “Nakodesheje moto inkura ku Gisenyi kugera i Kigali, ku mafaranga ibihumbi 30, ibi nabikoze ari ukugira ngo ntafatirwa mu nzira n’inzego z’umutekano dore ko nari nzi neza ko bakunze gusaka amamodoka, ngeze ku giti cy’inyoni nafashe indi moto ingeza ku Gisozi ari naho naje gufatanwa uru rumogi.

Ukurikiranyweho iki cyaha ni umuturage wo mu mudugudu wa Musezero, Akagali ka Nyakariba, umurenge wa Gisozi, arubatse ndetse afite abana 2.

Uyu mugabo kandi avuga yari amaze ukwezi acuruza urumogi. Umugore w’uyu mugabo akaba nawe aherutse gufatanywa urumogi arwihambiriyeho.

Aba bagabo bombi kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Gisozi.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda igika cya 2, ivuga ko, umuntu wese ukora, uhindura, winjiza, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge n‟urusobe rw‟imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n‟amategeko, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3) kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000). 



Amazina
E-mail
Igitekerezo