Mu kagari ka Kibara mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali,abaturage baratabaza kuba batagira aho bashyingura kuko basabwa gushyingura mu irimbi rya Rusororo bikabasaba gukora urugendo rurerure kandi nta amikoro bafite.

 

By Muhire Norbert | Views : 14448 | Kuya 12-30-2015 07:29



Baganira n’itangazamakuru,Abaturage batuye mu kagari ka Kibara mu murenge wa Gikomero mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali bemeje ko bambuwe n’ubuyobozi aho bashyinguraga abantu babo bitabye Imana hagahabwa umuturage akahashyira ibikorwa bye bigatuma basigara nta rimbi bafite.

Bamwe mu baturage bapfushije abantu bakabura aho bashyingura bitewe no kutagira irimbi mu kagari ka Kibara batangaje ko nyuma yo gusabwa ko bashyingura mu irimbi rya Rusororo kandi nta mikoro bafite kuko byabasabaga kujya gukura imodoka I Kabuga nko mu birometero 20 uvuye Gikomero bikabahenda,byatumye bahitamo gushyingura abantu babo bihishe ubuyobozi.

Aba baturage bongeraho ko mu gushyingura bihishe ubuyobozi bituma badashyingura neza kuko bacukura umwobo muto kandi bakabikora batisanzuye ngo imiryango isezere ku muntu wabo neza.

Umuyobozi w’umudugudu wa Gahinga mu kagari ka Kibara mu murenge wa Gikomero ashimangira ibyo abaturage bavuga ko koko bafite ikibazo cyaho bashyingura ariko akongeraho ko ategekwa n’ubuyobozi bw’akagari n’umurenge kubuza abaturage gushyingura mu ngo.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka kibara Mutamba Allen nubwo avuga ko iki kibazo atari akizi bigaragara ko kimaze igihe kitari gito kuko Abaturage bavuga ko atari ubwa mbere ko no mu minsi yashize iki kibazo cyagaragaye ubwo bajyaga gushyingura undi musaza nawe wari witabye Imana.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd