Abaturage bo mu murenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi, barinubira kudahabwa ingurane z’imitungo yabo yangijwe mu ikorwa ry’umuhanda Base - Rukomo. Amafaranga bazahabwa na yo hari abatarayumvikanyeho n’abari bashinzwe kubimura no kubishyura.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 12684 | Kuya 07-22-2016 12:02



Bamwe  mu baturiye aho uyu muhanda uzanyura, bavuga  ko muri Werurwe 2016 basabwe kwimuka mu masambu yabo nyamara batishyuwe kandi barabariwe. Basanga ibyo ari ukwica itegeko no kubarenganya. 

Ahitwa ku Mucyeri mu Murenge wa Rugarama, Akarere  ka Gicumbi,  bamwe mu baturage bavuga ko bahangayikishijwe no kubona ubuyobozi bwarabasabye kwimuka hutihuti  mu masambu yabo kandi  mu gihe gito.

Zarizubatse Siméon atuye mu mudugudu wa Rugarama, Akagari ka Nyarutarama, Umurenge wa Byumba.  Avuga ko byatangiye batungurwa n’ubuyobozi ngo bimuke batarabimenyeshejwe uretse kubyumva gusa.

Agira ati “byaduteye ibyishimo kubera ko umuhanda tumaze igihe tuwumva, ariko duhangayikishwa no kwimuka kandi tutarabona ingurane. Ubuyobozi bwatubwiye ko tuzishyurwa amafaranga 1200 kuri meterokare imwe, turanga. Barongeye batubwira ko tuzahabwa 1500, nabwo turanga. Hashize iminsi bagaruka bageze ku mafaranga 2000, abaturage babyanze babwirwa ko  bagiye kubaha amafaranga 3250 kuri meterokare, uyanze bakamwandika agatangwaho raporo ko yabangamiye ibikorwa rusange.”

Mugenzi we, Nzabonariba Appolinaire, avuga ko barambiwe kwizezwa bizezwa ibyo batabona. Agira ati "Ntitwanze iterambere, ariko abayobozi batangiye kubitubwira muri werurwe 2016, umwe akava aha hakaza undi, nyuma tugeze aho dusinyira ayo mafaranga. ” 

Ngarukiye Lambert we, utuye mu kagari ka Murama, avuga ko yari afite ibiti by’imbuto zitandukanye, ukaba wari umushinga yari yatangije, ariko ngo wahise uhagarara kuko babitemye batangiye bategura aho umuhanda uzanyura.

Umudamu witwa Mukankubito Madeleine,  we avuga ko inzu ye yabaruwe bamutemera urutoki, ibiti n’imyaka, bamusaba gufunguza konti ariko nyuma abwirwa ko ibyangombwa bye  bituzuye.

Agira ati “Inzu zimwe zashyizweho ‘towa’, bamwe barishyurwa abandi barasigara, kandi ibi byabaye ubwo akarere kabyinjiragamo gahunda igahagarara. Bakwiye kutwishyura vuba kugirango imirimo ikomeze, kuko ibyacu byangijwe byari bidufitiye akamaro kandi bidutunze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, buvuga ko bamwe mu baturage bishyuwe abandi banga gufata amafaranga bavuga ko ari makeya.

Umuyobozi w’ishami ry’ibikorwaremezo akaba na Noteri wa Leta mu by’ubutaka mu Karere ka Gicumbi, Sinumvankayo Emmanuel,  yakurikiranye iki kibazo. Avuga ko bamenyesheje abaturage ibyo kwimurwa bamaze kubisabwa n’ikigo gishinzwe ubwikorezi (RTDA).

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvénal, avuga ko ikibazo bakizi kandi akizeza abaturage ko bigiye gukemuka bakishyurwa, gusa ngo hari ikibazo cy’imyumvire y’abaturage bamwe bagiye bayobya abandi.

Agira ati « Turi kubikurikirana kandi biri mu nzira zo gukemuka. Niba hari ahantu hatanzwe ingurane binyuze mu mucyo ni mu ikorwa ry’uyu muhanda,  nta hantu ibibazo bikemuka ijana ku ijana ariko hano byakemutse kuri 98 %. Ibibazo bihari ni iby’abaturage batujuje ibyangombwa bisabwa, (indangamuntu, icyemezo cy’uko umutungo ari uwawe,…),  kandi bari mu nzira zo kubyuzuza kugirango abatarishyurwa babone amafaranga yabo.”

Mu Karere ka Gicumbi, abaturage bagomba kwimurwa bagera kuri 28, k'ubutaka bwa hegitari eshatu. By’agateganyo, Akarerere kavuga ko  bizatwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 130.

Itegeko rigenga imitangirwe y’ingurane ku mitungo itimukanwa, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24 n’iya 28, rivuga ko uwabariwe atagomba kurenza amezi ane nyuma y’aho inzego zibishinzwe zibyemereje.

Iritegeko rigena kandi ko indishyi yemejwe yishyurwa mu gihe kitarenze iminsi ijana na makumyabiri (120) uhereye igihe iyo ndishyi ikwiye yemerejwe n’Inama Njyanama ku rwego rw’Akarere, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali cyangwa Minisiteri bireba.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd