Ku itariki ya 07 Nzeri 2015, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu, ryafashe  umugore witwa Mukagasana Spéciose w’imyaka 48 y’amavuko,  ukomoka mu karere ka Gasabo, umurenge wa Jabana,  imufatanye amakarito 52 y’inzoga za magendu ya chief waragi.

 

By Ubwanditsi | Views : 12012 | Kuya 09-10-2015 06:37



Uyu mugore yafashwe ahagana saa sita z’ijoro, apakiye mu modoka magendu yavuzwe hejuru, akaba yarafatiwe ahitwa Rukomo mu karere ka Gicumbi, iyo magendu ikaba yari iturutse mu gihugu cya Uganda.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu  CSP Jean Népo Mbonyumuvunyi, yavuze ko kugira ngo uriya mugore afatwe, byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage ko hari magendu yari bwambutswe, bityo ku bufatanye n’inkeragutabara ndetse n’abaturage bituma bamufata.

Uyu muyobozi akaba ashimira abaturage kubera ukuntu bakomeza gufatanya na Polisi gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange, ariko akaba asaba by’umwihariko abamotari gufatanya na Polisi bakorera mu muhanda wa Gatuna - Kigali batanga amakuru.

Ibi CSP Mbonyumuvunyi yabivuze, ngo  kuko  hari bamwe muri abo bamotari bafite umuco mubi wo gufasha abashaka kwambutsa magendu cyane cyane babifashisha mu kubacungira no kubabwira aho Polisi iba iri,  kugira ngo babashe gucishaho izo magendu.

Ubu iperereza rikaba ririmo gukorwa ngo hamenyekane amakuru arambuye ndetse n’abandi baba bafatanyije n’uriya mugore kwambutsa iyo magendu.

Iyi magendu y’inzoga yafashwe  ndetse n’imodoka yari izipakiye, bikaba bibitse ahakorera ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya magendu i Gikondo ho mu karere ka Kicukiro , mu gihe iperereza rikomeje.

CSP Mbonyumuvunyi yagize ati,"Abantu bakwiye kwirinda gukora ubucuruzi mu buryo  bunyuranyije n’amategeko,ibyo ni icyaha cyo kudatanga imisoro.

Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye ziriya nzoga zifatwa, akangurira n’abandi kwirinda magendu n’ibindi byaha muri rusange no kubirwanya.

Yavuze kandi ko gukwepa imisoro bidindiza ubukungu bw’igihugu, kuko iyo misoro ariyo ifasha igihugu kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda,  guteza imbere imibereho myiza y’abaturage nko  kubaka amashuri n’amavuriro n’ibindi.

Ingingo ya 594 yo mu gitabo mpanabyaha cya Repubulika y’u Rwanda iteganya igihano kuva ku myaka itatu kugera kuri  itanu ku bantu bose binjiza ibiyobyabwenge birimo na ziriya nzoga mu gihugu.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd