Uwari  inshuti magara ya Perezida Nkurunziza ndetse akaba n’umujyanama we wa hafi  ,Gen .Adolphe Nshimirimana arashyingurwa kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22 Kanama,2015 nyuma yo kuraswa ku mabwiriza yatanzwe  na Perezida  Nkurunziza ku ya  2 Kanama,2015  i Bujumbura.

 

By Ubwanditsi | Views : 15666 | Kuya 08-22-2015 07:30



Gen.Adolphe akaba agiye gushyingurwa nyuma y’uko  abatangabuhamya batandukanye bavuze ko  yivuganywe na Perezida Nkurunziza bitewe n’agasuzuguro nyuma y’uko batabyumvise kimwe ku bijyanye no kugabana imyanya muri Guverinoma nshya.

Gen.Adolphe Nshimirimana


Umwe mu barinda Perezida Nkurunziza  mu buhamya yatangarije ikinyamakuru  BN  akaba yaravuze ko  Perezida Nkurunziza ubwe ariwe watanze amabwiriza yo kwica  Gen .Adolphe Nshimiyimana  aho yategetse  uwitwa Gen.Gervais bakunze kwita NDAKUGARIKA ngo arase  iyi  nshuti ye.

Nyuma y’urupfu rwa Gen.Nshimirimana Perezida Nkurunziza akaba yaratangaje ko  yihaye iminsi  7 yo kuba yamenye uwivuganye inshuti ye aho haje no gufatwa  abantu  nabo batatangajwe amazina bivugwa ko  aribo barashe imodoka yarimo Gen.Adolphe Nshimiyimana gusa abantu bakaba baribajije uburyo  abo bantu bafatwa mu minsi mike gusa mu gihe  abantu benshi bahitanywe n’ubwicanyi iperereza ryananiwe kugira uwo rifata.

Uyu mutangabuhamya akaba yaravuze ko  umuryango wa Gen .Adolphe ugomba kumenya ko nta wundi  muntu wawuhekuye uretse uwotwaga inshuti ya Nyakwigendera ariyo Perezida Petero Nkurunziza ndetsebko n'imodoka ye yarashwe n'Abajepe ba Nkurunziza.

Imihango yo gushyingura Gen.Adolphe ikaba iba saa Tanu z’amanywa i Kamenge  nyuma ya misa yo kumusezera  ibera muri Katederali ya Règina Mundi i saa mbili z’igitondo.

Gen.Adolphe akaba yitabye Imana afite imyaka  51 y’amavuko .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd