Kubera inama ya World economic forum itaganyijwe gutangira mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatatu tariki ya 11 Gicurasi 2016,imurikabikorwa ry'akarere ka Gatsibo ryari riteganyijwe kuya 11 - 13 Gicurasi 2016 ryimuriwe kuya 17 - 19 Gicurasi 2016.

 

By Muhire Norbert | Views : 11277 | Kuya 05-10-2016 19:50



Imurikabikorwa (open day) ryagombaga kubera mu karere ka Gatsibo mu ntara y'iburasirazuba bw'u Rwanda tariki ya 11-13 Gicurasi 2016 ryimuriwe kuya 17 - 19 Gicurasi 2016 bitewe no kuba umunsi ryagombaga gutangiriraho aribwo mu Rwanda hatangira inama ya World economic forum.

Mu kiganiro twagiranye n'umuyobozi w'akarere ka Gatsibo, Gasana Richard yavuze ko bahisemo gusubika uyu munsi iri murikabikorwa ryagombaga kuberaho bitewe no kuba benshi mu bayobozi bakuru b'igihugu bazaba bitabiriye inama ya World economic forum kandi bari baratumiwe.

Mu itangazo ubuyobozi bw'akarere ka Gatsibo bufatanyije n'abafatanyabikorwa babo bwahise bushyira ahagaragara bwahise bwihanganisha abari batumiwe ndetse butangaza n'igihe iri murikabikorwa ryimuriweho.

Iri murikabikorwa ryimuriwe kuya 17 - 19 Gicurasi 2016,kandi isaha n'aho rizabera ntacyahindutse.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd