Mu nama igamije kurebera hamwe aho clubs z’umuco n’ubutwari zikora mu bigo by’amashuri,urwego rw’Igihugu rushinzwe impeta n’imidari by’ishimwe rwasanze ibigo by’amashuri bimwe bifite izo clubs kandi zikora neza ariko ibitazifite bisabwa kuzitangiza.

 

By Kagaba Emmanuel | Views : 10080 | Kuya 04-06-2016 15:32



Umuyobozi w’ishami ry’ubushakashatsi mu kigo cy’urwego rw’Igihugu rushinzwe impeta n’imidari by’ishimwe  Rwaka Nicholas, yakanguriye abitabiriye inama gushyira imbaraga mu gushyiraho clubs z’umuco n’ubutwari mu mashuri kugira ngo abanyeshuri bakure bazi intwari z’Igihugu bakagira n’umuco nyarwanda.

Agira  ati,’’ usanga abana bigana abahanzi b’abanyamahanga umuco wabo, bakibagirwa umuco wacu,nibyiza ko abana bakura  bazi umuco wacu’’

Rwaka Nicholas, akomeza asaba  abakozi bashinzwe uburezi ku nzego zitandukanye kujya basura igicumbi cy’intwari kugira ngo barusheho kumenya amateka y’abanyarwanda,bityo bikabaha ubumenyi butandukanye ku mateka.

Abitabiriye inama basoje biyemeje gushyira imbaraga muri za clubs z’umuco n’ubutwari mu mashuri bityo bikazatuma urubyiruko rw’U Rwanda ruzamukana amateka meza biyubakira Igihugu.

Iyi nama yari ihuriwemo abakozi b’Akarere bashinzwe uburezi ku rwego rw’imirenge,inzego z’umutekano,umukozi ushinzwe umuco na siporo,umutahira w’intore ku rwego rw’Akarere n'abandi bakozi bafite aho bahuriye n’uburezi,bahuriye mu nama y’umunsi umwe yateguwe n’Akarere ku bufatanye n’urwego rw’Igihugu rushinzwe impeta n’imidari by’ishimwe.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd