Bamwe mu baturage bo mu kagali ka Malimba mu Murenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, bigeze gucuruza ibiyobyabwenge nyuma bakaza kubireka biyemeje gufatanya na Polisi mu kurwanya no gukumira ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge aho ryaba rigaragara hose muri uyu murenge.

 

By Habineza Gabby | Views : 16044 | Kuya 11-12-2015 05:52



 Ibi, aba baturage babitangaje tariki ya 10 Ugushyingo, mu nama yabahuje na Polisi n’ubuyobozi bw’uyu murenge, iyi nama ikaba yari igamije gushishikariza abaturage kwirinda ibiyobyabwenge n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

 Zirimabagabo marcel w’imyaka 30wo mu kagali ka Malimbayavuze ko, yigeze kwishora mu cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bitandukanye ariko ko, nyuma y’inama yagiye ahabwa na Polisi, ko yiyemeje ku bivamo, ubu akaba ngo akora imirimo yemewe n’amategeko ndetse imufiteye akamaro kimwe n’umuryango we. Yakomeje avuga ko agiye gufatanya na Polisi mu kurwanya aho iki cyaha cyaba kiboneka aho ariho hose mu kagali atuyemo ndetse n’ahandi hatandukanye.

 Inspector of Police, Bizumuremyi Charlse, uyobora Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore, yabwiye abari bitabiriye iyi nama bagera kuri 600, ko ibiyobyabwenge bitabangamira gusa umutekano ko ahubwo  n’iterambere ryabo ritabasha kugerwaho mu gihe abaturage basabitswe nabyo.

 Yabibukije ko, kurwanya ibiyobyabwenge ari inshingano yaburi mu nyarwanda dore ko, binaba intandaro y’ibindi byaha birimo gufata abagore ku ngufu, ubujura n’ibindi.

 IP Bizumuremyi yibukije ababyeyi kandi kugira uruhare mu kurwanya ibiyobyabwenge bazirikana kurinda abana babo cyane cyane muri ibi bihe bari mu biruhuko.

 Abitabiriye iyi nama bagejejweho kandi ubutumwa bwo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina batanga amakuru ku baba bakekwa gukora iki cyaha.

 Iyi nama yari yitabiriwe kandi na bwana, Kazora Murara Fred, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge  wa Kabarore, akaba yarashimye imikoranire na Polisi mu bikorwa bitandukanye byo gukumira ibyaha by’umwihariko ibiyobyabwenge.

Bwana Murara akaba yarakomeje kandi asaba abaturage gukaza amarondo bityo kugira ngo hakumirwe ibyaha bikunze gukorwa mu ijoro.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd