Mu Gishanga cya Kanyonyomba aho bakunze kwita kuri baraje, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu hatoraguwe umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko bigaragara ko yahotowe akaba ataramenyekana.

 

By Muhire Norbert | Views : 13650 | Kuya 06-01-2016 09:23



Uyu musore bigaragara ko yahotowe, umurambo we wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Kamena 2016 , mu Mudugudu wa Rushenyi mu Kagari ka Rwarenga mu Murenge wa Remera , mu Karere ka Gatsibo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Ndayisenga Claude yatangaje ko uyu musore utabashije kumenyakana kuko nta cyangombwa na kimwe bamusanganye ndetse ko umurambo we ugaragaza ko yahotowe.

Ndayisenga Claude akomeza avuga ko bishokoba kuba uyu musore yiciwe ahandi abamwishe bakaza kumujungunya aho yansazwe kuko nta bantu bahatuye, gusa ngo kugeza ubu nta muntu n’umwe urakekwa ko yaba yagize uruhare mu iyicwa ry’uyu musore.

Ndayisenga Claude yavuze kandi  ko umurambo w’uyu musore wahise ujyanwa ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo abaganga basuzume icyaba cyateye urupfu rw’uyu musore .



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd