Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge 4, uwa Rwimbogo, uwa Gitoki, uwa Nyagihanga n’uwa Gasange ejo kuwa mbere tariki ya 31 Ukwakira 2016, bashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo amabaruwa basezera ku mirimo yabo.

 

By Ubwanditsi | Views : 9282 | Kuya 11-01-2016 12:51



Intandaro yo kwegura kw’aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge uko ari 4 ni igenzura ryakozwe bagaragaraho imikorere mibi irimo ibikorwa byo kwiyandarika n’ubusinzi.

Gasana Richard, umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, yabwiye itangazamakuru ko aba bayobozi beguye nyuma y’igenzura ryakozwe mu gihe gishize.

Gasana yagize ati “Mu minsi ishize twari twabahamagaye bose tubagira inama kuko hari isuzuma tubakorera buri mwaka, bakanagezwaho uko isuzuma ryasanze bahagaze, hari abagaragaweho imikorere itari myiza, nko kutita ku bibazo by’abaturage ngo babikemurire ku gihe cyangwa bakabikemura bigoranye.”

Mayor wa Gatsibo yongeyeho ko hariho abagaragaweho kwikubira ibyagenewe abatishoboye aho usanga bamwe bafite aho bahuriye no gukoresha ibigenewe abaturage muri gahunda za VUP, ubudehe n’ibindi.

Uyu muyobozi avuga ko hari n’aho usanga bamwe biyandarika, ari abasinzi bikabije.

Gasana Richard akomeza agira ati :”Twagiye tubabwira buri muntu ibyo avugwaho kandi bimwe na bimwe nabo bakabyemera none rero hari igihe umuntu agenda akitekerezaho agasanga ibyo akora byamenyekanye akavuga ati reka njye gukora ibindi mpindure imirimo.”

Aba banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge uko ari 4 beguye mu karere ka Gatsibo beguye banditse bavuga ko ari impamvu zabo bwite kandi ngo ni uburenganzira bwabo.


Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd