Mu ijoro ryo kuri iki cyumweru taliki 12 Nyakanga, mu mudugudu wa Karambo, umurenge wa Gatenga, akarere ka Kicukiro, irondo rikorera muri uwo mudugudu ,ahagana mu ma saa tatu n’igice z’ijoro,  ryafatiye mu cyuho uwitwa Ntakirutimana Ntawitumurame w’imyaka 23 y’amavuko arimo kwiba moto TVS RC 730R mu mudugudu wa Karambo, aho basanze arimo guca amasinga y’iyo moto ngo abone uko ayatsa nyuma y’uko yayikuye aho yari iri ayisunika. Iyi moto ikaba yari ihasizwe na nyirayo witwa Wellars Nduwayo, akaba yari ariho anywera muri aka kabari bafatiyeho uwibaga moto ubu ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Gikondo.

 

By Ubwanditsi | Views : 21609 | Kuya 07-15-2015 06:12



Kuri iki cyaha , umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, Superintendent Modeste Mbabazi yemeje iyi nkuru ariko akagira inama abantu bose bumva babeshwaho n’ibyo abandi baruhiye ko bareka iyo migambi kuko buri  gihe ibagiraho ingaruka zitari nziza.

 SP Mbabazi yagize ati: "Nta mwanya abanyabyaha bafite mu Rwanda, kandi tuzakomeza gukorana n’abaturage, kugira ngo umutekano n’amahoro birusheho gusigasirwa". Yakanguriye abaturage kwirinda no kurwanya ibyaha muri rusange no gutanga amakuru ku gihe ku babikora.

Aho yagize kandi ati: "Gutangira amakuru ku gihe ni ingenzi, ni bumwe mu buryo bwo gukumira no kurwanya ibyaha. Kuba uyu mujura yafashwe nyuma y’igihe gito yibye iyo moto, byatewe no kuba hariho uburyo umutekano ucunzwe mu gihugu cyacu, ni ngombwa rero ko n’inzego zose zitahiriza umugozi umwe, kandi n’abaturage bakabigiramo uruhare rugaragara."

Mu gihe Polisi y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu kurwanya ibyaha, abaturage nabo bakwiye kugira uruhare muri urwo rugamba, bafatanyije n’abayobozi b’inzego z’ibanze, abaturage byaborohera kwerekana abo bagizi ba nabi dore ko baba babazi neza kuko baba ari abaturanyi babo, kandi  bakagira umutima wo gutabarana  no gutabariza abari mu kaga.

SP Mbabazi yarangije agira inama  urubyiruko gukora imirimo yarubyarira inyungu, aho gushaka gutungwa n’ibyo abandi baba babiriye icyuya, byanatuma bashyira mu kaga ubuzima bwabo, aho bafatwa bagafungwa igihe kirekire cyangwa bakagwa muri ibi bikorwa .

Aramenyesha  abaturarwanda ko Polisi y’u Rwanda ifite intego ntakuka y’uko baba mu gihugu gitekanye, ariko iyi ntego ikaba itagerwaho  abaturage  bose batabigizemo uruhare.Twese hamwe duharanire icyatuma tugira umutekano usesuye mu gihugu cyacu.

Ingingo ya 300 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda, iteganya ibihano ku bujura budakoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ivuga ko  umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd