Polisi y'u Rwanda ikorera mu karere ka Gasabo ifunze uwitwa Twagirayezu w’imyaka 25 ukomoka mu murenge wa Cyuve mu karere ka Musanze, akaba yarafatanywe amafaranga ibihumbi 9 by’amafaranga y’u Rwanda y’amakorano  agizwe n’inoti ebyiri z’ibihumbi bibiri n’indi imwe y’ibihumbi bitanu. Yafashwe ku mugoroba wo ku itariki ya  13 Ugushyingo 2015.

 

By Habineza Gabby | Views : 16842 | Kuya 11-17-2015 06:46



Uyu mugabo yafatiwe mu murenge wa Nduba mu kagari ka Sha, yafashwe n’abaturage ubwabo nyuma yo kujya mu maduka atandukanye, aho yaguraga ibikoresho bitandukanye hanyuma akishyura amafaranga y’amakorano ariko ntibyamuhira, kuko abanyerondo aribo bamwifatiye bakamushyikiriza Polisi ikorera muri uwo murenge.

Ubu afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Nduba mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo mafaranga

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi yagarutse  ku ngaruka mbi aya mafaranga mahimbano agira, haba k'uyahawe no ku gihugu muri rusange. Yagize ati:"Umucuruzi cyangwa undi muntu wishyuwe aya mafaranga mahimbano bimutera igihombo kuko ayo mafaranga aba yahawe nta gaciro aba afite, bituma rero  ifaranga ry'igihugu ritakaza ikizere.  Iyo abaturarwanda batagifitiye ikizere ifaranga ryabo bituma bumva bakoresha amafaranga y'amahanga ibi bikavamo guta agaciro k'ifaranga".

SP Modeste Mbabazi yakanguriye abaturage kwirinda ibyaha, harimo biriya byo gukora no gusakaza amafaranga y'amiganano, kandi abakangurira gutanga amakuru ku gihe yatuma bikumirwa no gufata ababikoze.

Yagiriye abaturage inama yo kujya buri gihe  basuzuma amafaranga bahawe kugira ngo birinde guhabwa ay'amiganano, kandi bakihutira kumenyesha Polisi y’u Rwanda igihe cyose babonye uyafite cyangwa mu gihe bayahawe. Ku bw'umwihariko yakanguriye abacuruzi n'abandi bantu bakira amafaranga menshi kugira akamashini  kabafasha gutahura amafaranga y'amahimbano.

Ingingo ya 601 y'igitabo cy'amategeko ahana y'u Rwanda ihana umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura cyangwa wonona amafaranga y'u Rwanda.  ihanishwa uwabigizemo uruhare igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7).

Iya 602, ivuga ko, umuntu wese ukora ibyaha biteganyijwe mu ngingo ya 601 y'iri tegeko ngenga mu rwego mpuzamahanga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi (7) kugeza ku myaka icumi (10).



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd