Nk’uko byari biteganyijwe  kuri gahunda ya Komisiyo y’Igihugu y’amatora,kuri uyu wa Kane tariki 25 Gashyantare ,2016  mu Karere ka Kicukiro na Gasabo   hatowe  Komite Nyobozi Nshya y’Inama y’Igihugu y’Abafite ubumuga  ku rwego  rw’Akarere.Mu myanya yatorewe harimo :Umuhuzabikorwa,Umuhuzabikorwa wungirije,Umunyamabanga,Ushinzwe ubukungu,Ushinzwe imibereho myiza,Ushinzwe  imiyoborere myiza n’ushinzwe  ubutabera.


 

By Habineza Gabriel | Views : 13545 | Kuya 02-26-2016 10:17



Komite nshya yatowe mu Karere ka Kicukiro  :

Umuhuza bikorwa :Nkuranga Jean Pierre n’amajwi  23

Umuhuzabikorwa  wungirije:Kanyange  Esperance n’amajwi  16

Umunyamabanga:Kanyamfura Rose n’amajwi  26

Ushinzwe  imibereho myiza: Bizimana Jean Damascene n’amajwi 15

Ushinzwe imiyoborere myiza:Nshimiyimana Mathusalem n’amajwi 18

Ushinzwe ubukungu:Mugabekazi Pascasie n’amajwi 22

Ushinzwe Ubutabera:Mukantwari Constance ku majwi 25

Abagize Komite nshya mu Karere ka Kicukiro

Mu kiganiro yagiranye na Umurashi ,Nkuranga Jean Pierre akaba yatangaje ko  kimwe mu bintu  byihutirwa iyi Komite Nshya itorewe  hari ukurwanya  ubukene  mu bantu bafite ubumuga  batuye Akarere ka Kicukiro babashishikariza kujya mu bikorwa  bibateza imbere no kubumvisha ko nabo  bashoboye .

Komite yayowe mu Karere ka Gasabo:

1.Umuhuzabikorwa:Mussolini Eugene

2.Umuhuzabikorwa wungirije:Bagweneza Bernard

3.Umunyamabanga:Kukarwego Betty

4.Ushinzwe  imiyoborere myiza:Bahati Satir Omar

5.Ushinzwe ubutabera:Kabazayire Dina

6.Unshinzwe ubukungu:Nkikabahizi Modeste

7.Ushinzwe imibereho myiza:Mariza Bora Solange

Mu kiganiro  gito  Musorini yagiranye na Umurashi  yavuze ko  azashyira imbere  gukorera hamwev  kwa Komite  ndetse agashishikariza buri wese kumenya inshingano ze .

Mussolini watirewe kuba umuhuzabikorwa mu Karere ka Gasabo

Yakomeje avuga ko  Akarere ka Gasabo  kaba icyitegererezo  mu guteza imbere imibereho myiza n’iterambere ry’abafite ubumuga.

Ku wa Kane  tariki 25 Gashyantare ,2016 mu Turere twose tugize u Rwanda  hakaba harabaye amatora ya Komite Nyobozi y’Inama y’Igihugu y’Abafite Ubumuga ku rwego rw’Uterere.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd