Ku itariki 21 Nzeri 2015, uwitwa Mbarushimana Deodatus  yafatanywe amafaranga  y'amahimbano angana n'ibihumbi 50  by'amafaranga y'u Rwanda.

 

By Ubwanditsi | Views : 11424 | Kuya 09-23-2015 04:41



Mbarushimama, uri mu kigero cy'imyaka 30,yafatanywe inoti 25 z’amafaranga 2000 by’amafaranga y’u Rwanda, akaba yarafatiwe mu kagari ka Rukiri ya 2, mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo, biturutse ku makuru yatanzwe n'umwe mu batanga serivisi za sosiyete y’itumanaho  ya MTN Mobile Money.  Mbarushimana akaba yari amaze kumuha ayo mafaranga y'amahimbano ngo ayamushyirire kuri Konti ye, uyu ahita abibwira abapolisi bari hafi aho baramufata nyuma yo gusuzumisha ayo mafaranga muri banki yari aho hafi.

Mbarushimana afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi y'u Remera ndetse n'ayo mafaranga y'amiganano yafashwe akaba ariho abitse mu gihe iperereza rikomejengo harebwe inkomoko yayo.

Avuga ku ngaruka mbi z'amafaranga y'amahimbano, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Modeste Mbabazi, yagize ati :"Amafaranga y’amahimbano atesha agaciro ifaranga ry’igihugu, ibi bikaba bigira ingaruka mbi ku bukungu bwacyo, kandi iyo bigenze gutyo, bigira n’ingaruka ku baturage harimo abayakora n'abayakwirakwiza. Birakwiye rero ko buri wese abyirinda kandi agatanga amakuru ku gihe ku babikora."

SP Mbabazi yashimiye uriya mukozi wa Mobile Money  wihutiye gutanga amakuru akibona ko  bamuhaye amafaranga y'amahimbano, aha akaba yaragize ati:''Gutangira amakuru ku gihe bituma icyaha gikumirwa kandi uwagikoze agafatwa vuba."

Ku batarabona ubushobozi bwo kugura imashini itahura amafaranga y’amiganano, SP Mbabazi yabagiriye inama yo kujya basuzuma neza inoti bahawe mbere y'uko uzibahaye agenda kugira ngo barebe ko ari nzima kandi abasaba kujya bihutira kumenyesha Polisi igihe cyose bahawe cyangwa babonye ufite ay’amahimbano.

Yongeyeho agira ati:"Ufatiwe muri bene iki cyaha ndetse n’ibindi muri rusange arafungwa, rimwe na rimwe bikajyana no gucibwa amande, ibyo bikaba bidindiza iterambere rye, iry’umuryango we , n’igihugu muri rusange. Abantu bakwiye rero gukora aho gutega kubeshwaho n’indonke ziturutse ku bikorwa binyuranyije n'amategeko."

Nahamwa n’icyaha, azahanishwa ingingo ya 601 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko, umuntu wese uhimba, ukoresha cyangwa ukwirakwiza mu buryo ubwo ari bwo bwose ibintu byose byakwitiranywa n’amafaranga cyangwa izindi mpapuro zivunjwamo amafaranga, ahanishwa igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’amafaranga y’amahimbano.




Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd