Manzi Omar ari mu maboko ya Polisi aho akurikiranyweho kwiba amafaranga y’amayero 35 n’amadorali y’Amerika 31 ndetse n’akoreshwa muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Kongo 2,300, aya mafaranga aka ahwanye n’amanyarwanda arengaho 70,000.

 

By Ubwanditsi | Views : 9366 | Kuya 08-24-2015 07:09



Umuvugizi wa Polisi mu mugi wa Kigali, Superintendent Modest Mbabazi, yavuze ko, ukekwaho iki cyaha yafashwe ejo mu ijoro tariki ya 22Kanama, nyuma yuko yari amaze kwiba umuzungu bari kumwe mu kabari gaherereye mu murenge wa Kimihurura.

Nyuma yo kugezwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura, Manzi ukirikiranyweho iki cyaha yari yabanje guhakana ibyo aregwa cyakora amaze gusakwa akaba yarasanganywe ikarita ibikwaho amafaranga (visa card) nyuma Polisi ikaba kandi yaranamusanganye ayo mafaranga aho yari yayahishe mu nkweto yari yamabaye.

Uyu mugabo, nubwo mbere atemeraga ibyo aregwa, yaje kubwira Polisi ko ariya mafaranga yari yayatoraguye. Kuri ubu afungiye by’agateganyo kuri sitasiyo ya Remera. Naho nyiri ukwibwa amafaranga akaba yarahise ayasubizwa.

Uwibwe amafaran ndetse unakomoka mu gihugu cy’Ubudage yashimiye Polisi y’u Rwanda kuba yarabashije gukurikirana igafata uwari wibye amafaranga ye ndetse akanayasubizwa.

Superintendent (Sup) Mbabazi, yakanguriye abagana amahoteri n’utubari kujya bagira uruhare mu mutekano w’ibintu byabo birimo amafaranga, za telefoni n’ibindi kandi bakihutira kumenyesha Polisi igihe hari uwo baketse kugira ngo akurikiranywe bwangu.

Yagiriye inama abakora bene ubu bujura cyangwa n’abandi baba bafite umugambi wo kwishora mu bujura haba mu mahoteri cyangwa ahandi hatandukanye, gucika ukubiri n’iki cyaha kuko Polisi y’igihugu yashyizeho ingamba zikomeye zo kubatahura no kubafata kandi bakanashyikirizwa ubutabera.

Ingingo ya 292 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda isobanura ko, kwiba ari ugutwara cyangwa gukoresha ikintu cy‟undi bujura. Naho ibihano bikaba biteganywa n’ingingo ya 300.

Ingingo ya 300 iteganya ko, umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z‟agaciro k‟icyibwe cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.



Amazina
E-mail
Igitekerezo
 
 








Copyright © 2015 umurashi.rw | Desinged by Giganet Web Developers.Ltd